Dark Mode
Image
  • Sunday, 22 December 2024

Ntabwo Guverinoma iratangaza yeruye ibyo akurikiranyweho, ariko mu bitangazamakuru hakomeje kuvugwa byishi.

Ntabwo Guverinoma iratangaza yeruye ibyo akurikiranyweho, ariko mu bitangazamakuru hakomeje kuvugwa byishi.

Ntabwo Guverinoma iratangaza yeruye ibyo akurikiranyweho, ariko mu bitangazamakuru hakomeje kuvugwa byishi.

Minisitiri ushinzwe ibikomoka kuri peteroli muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Didier Budimbu, yahaswe ibibazo n’Urwego rushinzwe iperereza (ANR), ndetse amara amasaha 24 muri kasho zarwo ariko aza kurekurwa.

 

Ntabwo Guverinoma iratangaza yeruye ibyo akurikiranyweho, ariko mu bitangazamakuru hakomeje kuvugwa byishi.

Radio Okapi yatangaje ko amakuru yavanye imbere muri ANR yemeza ko "akurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta ubarirwa muri miliyoni nyinshi z’amadolari," ndetse ngo kugeza ubu imibare iracyegeranywa.

Ibinyamakuru byo muri RDC byogeraho ko amafaranga yanyereje yanatumye igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gitumbagira cyane muri icyo gihugu, nubwo iri zamuka riri n’ahandi ku isi.

Jeune Afrique na yo yatangaje ko uyu mugabo yahaswe ibibazo, aza kurekurwa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane amaze ijoro n’amanywa muri ANR.

Gusa yo ivuga ko yahatwaga ibibazo ku byaha byo "gushaka kubangamira umutekano w’igihugu."

Ivuga ko mu bikorwa byatumye ahamagazwa ndetse agahatwa ibibazo harimo ingendo zitandukanye yagiriye mu bihugu by’akarere, agahura na bamwe mu baterankunga b’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni mu gihe hari benshi bamushinjaga imicungire mibi y’ibigega by’ibikomoka kuri peteroli, ku buryo wasangaga abantu benshi batonze imirongo kuri sitasiyo za lisansi na mazutu.

Umwe mu bantu ba hafi ba Budimbu yagize ati "Minisitiri ntabwo yigeze abazwa ku bijyanye no kunyereza umutungo. Ahubwo yabajijwe ku bijyanye n’umutekano."

Hari amakuru ko ubwo yajyaga kuri ANR, Budimbu atari yahawe inyandiko imuhamagaza, ahubwo yari yatumiwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Jean-Herve Mbelu Niosha, "mu biganiro bijyanye n’akazi."

Nyuma yaje kwisanga ahatwa ibibazo ndetse arazwa muri kasho.

Hari amakuru ko uyu mugabo asanzwe ari n’umuntu wa hafi w’umugore w’umukuru w’igihugu, Denise Nyakeru Tshisekedi.

Muri Gashyantare uyi mwaka nabwo ANR yataye muri yombi François Beya, wari umujyanama wihariye wa Perezida Tshisekedi mu bijyanye n’umutekano.

Uyu nawe yashinjwaga ibyaha bijyanye no kubangamira umutekano w’igihugu.

Ntabwo aragezwa imbere y’urukiko ngo aburanishwe.

 

Tags

Comment / Reply From