Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Muri uyu mwaka ingo zirenga 77,000 zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zibikesha nkunganire

Muri uyu mwaka ingo zirenga 77,000 zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba zibikesha nkunganire

Muri uyu mwaka ingo zirenga 77,000 zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire

James Twesigye ukuriye ishami rishinzwe ingufu zitanga amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange muri sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe iterambere ry’ingufu (EDCL), avuga ko uyu mushinga wunganira abakeneye kugura ibikoresho bitanga amashanyarazi   m Avuga ko bafite icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangirana n’ukwa Gatandatu 2022 ingo nyinshi zitandukanye n’umwijima wa nijoro.

Ati: “Uyu mwaka twari twihaye intego ko byibura ingo 60,000 ari zo zaba zahawe aya mashanyarazi, ariko kubera ubwitabire bwinshi ubu tumaze kugeza ku zigera ku 77,370 kandi dufite icyizere kinini ko uyu mubare uziyongera cyane tukabasha kugera ku ntego twiyemeje y’amashanyarazi kuri bose”. y’izuba, watangijwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kugera ku ntego y’amashanyarazi kuri bose.

Twesigye avuga ko iyi nkunganire ifatwa nk’igisubizo ku baturage bataragerwaho n’umuyoboro mugari w’amashanyarazi kandi ko iyo nkunganire izajya itangwa ku bagenerwabikorwa bo mu cyiciro cya 1, icya 2, ndetse n’icya 3 cy’ubudehe. Ingano yayo ikazagenwa n’icyiciro cy’ubudehe umugenerwabikorwa abarizwamo

Avuga ko bafite icyizere ko uyu mwaka w’ingengo y’imari uzarangirana n’ukwa Gatandatu 2022 ingo nyinshi zitandukanye n’umwijima wa nijoro.

Ati: “Uyu mwaka twari twihaye intego ko byibura ingo 60,000 ari zo zaba zahawe aya mashanyarazi, ariko kubera ubwitabire bwinshi ubu tumaze kugeza ku zigera ku 77,370 kandi dufite icyizere kinini ko uyu mubare uziyongera cyane tukabasha kugera ku ntego twiyemeje y’amashanyarazi kuri bose”.

Twesigye avuga ko iyo ikiguzi cy’ibikoresho kirenze ibihumbi 115, icyo gihe abo mu cyiciro cya mbere bahabwa nkunganire ingana n’ibihumbi ijana (100,000 Rwf) bakiyishyurira asigaye, abo mu cya kabiri bakunganirwa ibihumbi mirongo inani (80,000 Rwf), naho abo mu cyiciro cya 3 bakunganirwa ibihumbi mirongo itanu (50,000 Rwf).

Ubwo abakozi b’iyi sosiyete bari mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu cyumweru gishize basobanurira abatuye uyu murenge ibijyanye n’iyi nkunganire, abenshi mu batuye muri kariya gace bari kure y’imiyoboro y’amashanyarazi bishimiye amahirwe bahawe.

Tags

Comment / Reply From