Dark Mode
Image
  • Sunday, 22 December 2024

Mu mvugo ijimije cyane mu ijambo rye yagejeje ku bakozi bo mu bigo bitandukanye birimo, RRA, Kom

Mu mvugo ijimije cyane mu ijambo rye yagejeje ku bakozi bo mu bigo bitandukanye birimo, RRA, Kom

Mu mvugo ijimije cyane mu ijambo rye yagejeje ku bakozi bo mu bigo bitandukanye birimo, RRA, Kom

Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’Umutekeno Gen. James Kabarebe, yasobanuye ko kuba Abanyarwanda barabashije kwiyunga babikesha umuntu umwe gusa watekereje ko agomba gutandukana n’abandi akanga kwihorera.

 

Gen. James Kabarebe yavuze ko kubona u Rwanda rwaravuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe abatutsi igakoranwa ubugome ndengakamere none mu gihe cy’imyaka 28 abantu bakaba bamaze kwiyunga ku kigero gishimishije, babikesha Perezida Kagame wagize igitekerezo gikomeye cyo kwirinda guhora.

Mu mvugo ijimije cyane mu ijambo rye yagejeje ku bakozi bo mu bigo bitandukanye birimo, RRA, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’ibiro bikuru by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Gen. Kabarebe yagaragaje ko aho bari ku rugamba nabo bumvaga ko bashobora kwihorera ariko baza gukurwamo ibyo bitekerezo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye urugamba.

Ati “Imbaraga ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwakoresheje ni imbaraga zidasanzwe kandi zidakwiye gupfushwa ubusa. Hari igihe dushaka kubicurika mu buryo bwa politiki, mu by’ukuri umuntu avugishije ukuri, uwatumye u Rwanda rubaho nyuma ya Jenoside ni umuntu umwe gusa.”

“Ntabwo ari Leta y’ubumwe, Leta y’ubumwe se ni iki? Ni umuntu umwe gusa watumye u Rwanda rumera uko rumeze, ni umuntu umwe gusa wanze bya bindi Albert yavugaga [kwihorera]".

Gen Kabarebe yavuze ko mu gihe cy’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi, hari umunyamakuru w’umuzungu wigeze kubasura aho bari bari mu nkambi agirana ikiganiro na Perezida Kagame, amubaza niba mu basirikare ayoboye hari abarimo baba bariciwe imiryango undi aramwemerera niko kumusaba n’uburenganzira bwo kuba yababaza.

Ngo ubwo yababazaga hafi kimwe cya kabiri cyashyize hejuru cyemeza ko abagize imiryago yabo bishwe nawe [umunyamakuru] atungurwa n’uko abo basirikare bari ku rugamba kandi nyamara imiryango yabo yarishwe.

Icyo gihe Perezida Kagame yamusubije ko guhana uwakoze icyaha ari uruhare rw’ubutabera ari naho Gen Kabarebe yakomeje avuga ko ibyo bitashoboraga gutangwa n’umutu ubonetse wese uretse wa wundi ufite umutima ukomeye.

Ati “Ngira ngo uwashoboraga kubikora, uwashoboraga gukomeza kubivuga imbere y’imitwe y’ingabo yose ya RPA ukayihera mu burasirazuba ukageza mu burengerazuba…ukayibwira ngo ibyo turwanira ni ukubaka igihugu, ni uguhindura amateka y’iki gihugu.”

“Ukayibwira ngo ntitugomba gukora nk’uko abo turwanya bakora, hagomba kubaho itandukaniro, agatanga itegeko kugeza no kuri barya bose babonye imiryango yabo yarishwe. Nta muntu n’umwe washoboraga gutanga iryo tegeko ngo yumvikane atari umuntu umwe, ni ibintu bidashoboka.”

Yavuze ko amateka atagakwiye kujya acurikwa kubera impamvu za politiki kuko ibyakozwe byigaragaza kandi bizwi neza ko uwo muntu umwe ari we wemeye kugira itandukaniro n’abandi.

Ati “Ni bande se? twese ko twari abayobozi b’ingabo ni nde washoboraga kubikora? Hari naho wageraga ugasanga ubaye nka ba bana bato badatekereza kugera kure ariko ukibuka cya gitsure n’itegeko ryatanzwe kandi ryubahwaga nk’abubaha ijambo ry’Imana ku baryemera. Icyo ni cyo cyunamuye cyanakijije iki gihugu nta kindi. Abantu be kujya bibeshya.”

Ingabo za EX-Far zafashwe mbere zabaye ikimenyetso cy’ubumwe

Gen. Kabarebe yavuze ko ikimenyetso cya mbere cy’ubumwe n’ubwiyunge ku banyarwanda kuri we yakibonye ku itariki ya 4 Nyakanga 1994 Jenoside imaze guhagarikwa. Icyo gihe hari abasirikare batashoboye guhunga, harimo abatari bafite ibyo bikeka, abasigaye inyuma n’abari bafashwe.

Mu basirikare b

Tags

Comment / Reply From