Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Miss Jolly yatangaje ko agiye kwifatanya na Miss Umunyana Shanitah kurega abateguye Miss East Africa

Miss Jolly yatangaje ko agiye kwifatanya na Miss Umunyana Shanitah kurega abateguye Miss East Africa

Miss Jolly yatangaje ko agiye kwifatanya na Miss Umunyana Shanitah kurega abateguye Miss East Africa

Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2016, akaba na Visi Perezida w’irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa, yatangaje ko agiye gufasha Miss Umunyana Shanitah wegukanye ikamba ry’iri rushanwa kurega Rena Events bariteguye nyuma yo kutubahiriza ibiri mu masezerano bagiranye.

Umwaka ugiye kuzura Miss Umunyana Shanitah ataraborana ibihembo yemerewe nk’umukobwa wambitswe ikamba rya Miss East Africa 2021 birimo imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Xtrail 2021 nshya, igura ibihumbi 44 by’amadorali ya Amerika, angana na miliyoni 44 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iby’iri rushanwa byateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga benshi bavuga ko uyu munyarwandakazi akwiye kurenganurwa , abandi bakavuga ko Miss Jolly Mutesi azi ibiri kuba byose akaba yararyumyeho akanga kugira icyo atangaza.

Kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro cyo kuri Twitter (Space) cyahuje aba bakobwa bombi n’abandi bantu bashakaga kumenya ukuri, Miss Mutesi Jolly yeruye avuga ko agiye gufasha Umunyana Shanitah kurega Rena Events bateguye irushanwa rya Miss East Africa.

Yagize ati “Hari icyo inkiko zisaba kandi ni ibimenyetso, iyo abantu babiri bihurije hamwe hari amasezerano bagirana, kandi hari icyo ayo masezerano asaba, iyo habayeho amakimbirane ni ukugana inkiko, inkiko ziriho kugira ngo zirenganure abarengana.”

Yakomeje agira ati “Ndizera ko bizagenda neza byageze mu babashinzwe kandi bo ubwabo bamwambuye uburenganzira, ntekereza ko na BASATA (Ikigo gishizwe ubuhanzi muri Tanzania) ibizi.”

Miss Mutesi Jolly avuga ko ibyo batangiye bizagenda neza ntakizababuza gutahana ibihembo Umunyana Shanitah yemerewe.

Ati “Abayobozi ba hariya icyo bari bategereje ni ugutanga ikirego kugira ngo umukobwa abashe kubona ibihembo bye, tugiye kurega, hari ikirego kigiye gutangwa turizera ko ubutabera buzadufasha kuko ubuyobozi buradushyigikiye nta kintu mbona cyatubuza kubona imodoka y’umukobwa n’ibindi bihembo yemerewe. ”

 

Comment / Reply From