Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yavuze ko ubwato bw’intambara bwazo bwangijwe n’ibiturika ku wa Gatatu w’iki cyumweru,
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yavuze ko ubwato bw’intambara bwazo bwangijwe n’ibiturika ku wa Gatatu w’iki cyumweru,
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yavuze ko ubwato bw’intambara bwazo bwangijwe n’ibiturika ku wa Gatatu w’iki cyumweru, bwarohamye.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ubu bwato bunini cyane bwitwa Moskva, nibwo bwari bunini mu yandi mato y’intambara y’u Burusiya, bwari burimo gukururwa bwerekezwa ku cyambu, gusa imihengeri yo mu nyanja yatumye burohama.
BBC yanditse ko ubu bwato bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 510, burasirwaho ibisasu bya misile, bwari ikimenyetso cy’ubuhangange mu bya gisirikare bw’u Burusiya, bukaba bwari buyoboye igitero cyo mu nyanja kuri Ukraine.
Ukraine ivuga ko ibisasu byayo bya misile byakubise kuri ubwo bwato. U Burusiya ntibwatangaje ko ubwo bwato bwagabweho igitero icyo ari cyo cyose. Buvuga ko ubu bwato bwarohamye nyuma y’inkongi y’umuriro.
U Burusiya buvuga ko uwo muriro wateje guturika kw’ibisasu byari biri muri ubu bwato. Bwongeraho ko nyuma yaho abari bari muri ubu bwato bose bahungishijwe berekezwa mu mato y’u Burusiya yari hafi aho mu nyanja izwi nk’iy’umukara.
Mbere ibitangazamakuru bya leta y’u Burusiya byari byatangaje ko ubwo bwato bwari buri ku mazi y’inyanja bureremba, ku wa Kane ni bwo bwa mbere byatangajwe ko ubwato Moskva bwaburiwe irengero.
Ibiro ntaramakuru TASS bya leta y’u Burusiya byasubiyemo amagambo ya Minisiteri y’ingabo agira ati: "Ubwo bwari burimo gukururwa... bwerekezwa ku cyambu bwari bujyanweho, ubwato bwatakaje umurongo kubera kwangirika mu rubavu ubwo umuriro wadukaga nyuma yuko ibisasu bituritse. Bitewe n’imihengeri yari iri mu nyanja, bwarohamye".
Abategetsi ba gisirikare ba Ukraine bavuze ko barashe Moskva bakoresheje ibisasu bya misile bya Neptune bikorwa na Ukraine.
Tags
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Places and Regions (349)
- Health & Science (3559)
- Jobs (188)
- Work Life (286)
- Opinions (426)
- Real estate & Properties (121)
- Shipping & Logistics (64)
- Sex & Relationships (1755)
- Movies & Animation (6102)
- Comedy (229)
- Travel and Events (427)
- Gaming (1185)
- History and Facts (1296)
- People and Nations (1020)
- Science and Technology (3704)
- Arts & Entertainment (1810)
- Life Style (3627)
- Education (3386)
- Economics and Trade (1950)
- Others (5396)
- News and Politics (3218)
- Cars and Vehicles (430)
- Pets and Animals (326)
- Digital Marketing & Web Develpment (4)
- Robotics, VR & AR (0)
- DFTUntoldStories (1)
- Celebrities (83)
- Mobile Solutions & Apps (0)
- Ecommerce & Clean Tech (0)
- Artificial Inteligence & IoT (0)
- Big Data & Cyber Security (0)
- Business (1780)
- Palscity Show (0)
- Sports Show (0)
- Politics & Leadership Show (0)
- Digitally Fit Show (0)
- Entertainment & Lifestyle Show (0)
- Business Show (1)
- In The Morning Show (0)
- DFT Reels & Shorts (0)
- Natural & Food (1141)
- People and Culture (11)
- Sports (1906)
- Fashion (116)
- Gossip (55)
- Music (116)