Dark Mode
Image
  • Saturday, 11 January 2025
English
  • English

Kwiga izina murwanda

Kwiga izina murwanda

Kwiga izina murwanda

Abana 20 b’ingagi zo mu misozi miremire y’ibirunga biswe amazina na bamwe mu byamamare mu mikino, muzika, filimi, kubungabunga ibidukikije…mu muhango wabereye mu Kinigi mu Rwanda.

Izo ngagi zahawe amazina zavutse kuva mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu wa 2022.

Igikorwa cyo kuzita amazina kigamije kurengera izi nyamaswa no guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda – urwego rwinjiriza amadevize menshi leta y’u Rwanda.

Claire Akamanzi, umukuru w’ikigo gishinzwe iterambere, RDB, ari nacyo gishinzwe ubukerarugendo yavuze ko uru rwego rumaze kuzamukaho 80% kubyo rwinjiza ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ya Covid-19.

 

Edouard Ngirente, minisitiri w’intebe w’u Rwanda wari umushyitsi mukuru, yashimiye abatumiwe kwita amazina abo bana b’ingagi, abasaba gushyigikira umuhate wo kubungabunga izi nyamaswa.

Ni umuhango ngarukamwaka ubaye ku nshuro ya 18, nibwo bwa mbere ubaye abantu bakoranye kuva Covid-19 yatera.

Kuva iki gikorwa cyatangira mu myaka 17 ishize, abashinzwe ubukerarugendo bavuga ko ingagi zirenga 350 zahawe amazina.

Tags

Comment / Reply From