Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Kwegura kwa UWAYO Théogène wari perezida wa komite ya olempike y'U Rwanda

Kwegura kwa UWAYO Théogène wari perezida wa komite ya olempike y'U Rwanda

Kwegura kwa UWAYO Théogène wari perezida wa komite ya olempike y'U Rwanda

Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda Uwayo Théogène yeguye kuri iyi mirimo ku mpamvu zishingiye ku kudahuza hagati y’abo bari bafatanyije kuyobora.

 

Yeguye biciye mu ibaruwa yanditse kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, yagiye hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Ugushyingo 2022.

Uwayo Théogène yatorewe kuyobora komite Olempike y’u Rwanda muri Kanama 2021, ajya kuri uyu mwanya asimbuye Valens Munyabagisha nawe wari umaze ukwezi kumwe yeguye kuri izi nshingano.

Nyuma y’igihe gito ayoboye iyi komite, yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwatumye atuzuza inshingano ze nkuko bigomba. Ibi byatumye ajya ku gitutu gikomeye mu guhuza n’abo bafatanyije kuyobora.

Kwegura kwa Uwayo gukurikiye ko muri iki cyumweru Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abakozi babiri bo muri Komite Olempike y’u Rwanda, bakekwaho ibyaha byo gukoresha impapuro mpimbano no gufata icyemezo gishingiye ku bucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.

Abo bakozi babiri ni Mukundiyukuri Jean de Dieu wari usazwe ari Umuyobozi Nshigwabikorwa wa Komite Olempike y’u Rwanda na Mugisha Jean Jacques wari ushizwe porogaramu za Commonwealth n’abakinnyi ngororangingo.

Nyuma y’iminsi itatu gusa RIB ifashe aba bagabo ngo ibakoreho iperereza, umuyobozi wabo nawe areguye ku mpamvu z’imiyoborere. Mu ibaruwa Théogène Uwayo yanditse avuga ko yeguye ku mpamvu zo kudahuza hagati ye na komite nyobozi.

Ati “Kubera impamvu yo kudahuza na bamwe mu bagize Komite Nyobozi ya Komite Olempike y’u Rwanda, ku bijyanye n’imiyoborere yayo. Mbandikiye iyi baruwa mbagezaho ubwegure bwanjye nka perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda.”

Nyuma yo kumenyesha Komite Nyobozi ko yeguye, yahise anayitangariza ko ubwegure bwe bugomba guhita bwubahirizwa guhera tariki 4 Ugushyingo 2022.

Uwayo Théogène asanzwe ari na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate. Kuva yeguye, ubuyobozi kuri Komite Olempike burasigaranwa na Visi Perezida, Alice Umuringa.

Tags

??

Comment / Reply From