Kwambara ubusa murihame
Kwambara ubusa murihame
Liliane Mugabekazi wari wafunzwe hashingiwe ku buryo yari yambaye mu gitaramo i Kigali yafunguwe by'agateganyo, nkuko umunyamategeko we yabibwiye BBC Gahuzamiryango.
Nyuma yuko ku wa kane urukiko rwari rwanzuye ko ruzatangaza umwanzuro warwo ku itariki ya 23 y'uku kwezi kwa munani ku ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo, umunyamategeko Vincent Ndikumana wunganira Mugabekazi, kuri uyu wa gatanu yabwiye BBC Gahuzamiryango ko umukiliya we yafunguwe.
Mu butumwa bwanditse, yagize ati: "Nyuma yo kuvuga ko rwa rubanza ruzasomwa ku wa 2 urukiko rwafashe icyemezo cyo kurusoma uyu munsi maze rwemeza ko nta mpamvu zikomeye zatuma afungwa mbere y'urubanza rutegeka ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa".
Mu iburanisha ryo ku wa kane, yarezwe ibiterasoni bishingiye ku ifoto yafashwe muri icyo gitaramo. Yari yatawe muri yombi ku itariki ya 7 y'uku kwezi kwa munani.
Igitaramo Mugabekazi yitabiriye ni icy'umuhanzi w'Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Julien Bouadjie, uzwi cyane nka Tayc.
Cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena i Kigali ku itariki ya 30 y'ukwezi kwa karindwi, cyitabirwa n'abantu babarirwa mu bihumbi.
Tags
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Places and Regions (349)
- Health & Science (3559)
- Jobs (188)
- Work Life (286)
- Opinions (426)
- Real estate & Properties (121)
- Shipping & Logistics (64)
- Sex & Relationships (1755)
- Movies & Animation (6102)
- Comedy (229)
- Travel and Events (427)
- Gaming (1185)
- History and Facts (1296)
- People and Nations (1020)
- Science and Technology (3704)
- Arts & Entertainment (1810)
- Life Style (3627)
- Education (3386)
- Economics and Trade (1950)
- Others (5396)
- News and Politics (3218)
- Cars and Vehicles (430)
- Pets and Animals (326)
- Digital Marketing & Web Develpment (4)
- Robotics, VR & AR (0)
- DFTUntoldStories (1)
- Celebrities (83)
- Mobile Solutions & Apps (0)
- Ecommerce & Clean Tech (0)
- Artificial Inteligence & IoT (0)
- Big Data & Cyber Security (0)
- Business (1780)
- Palscity Show (0)
- Sports Show (0)
- Politics & Leadership Show (0)
- Digitally Fit Show (0)
- Entertainment & Lifestyle Show (0)
- Business Show (1)
- In The Morning Show (0)
- DFT Reels & Shorts (0)
- Natural & Food (1141)
- People and Culture (11)
- Sports (1906)
- Fashion (116)
- Gossip (55)
- Music (116)