Dark Mode
Image
  • Sunday, 22 December 2024

Kanseri y’Ibere ikunze kwibasira abatari bake ndetse mu buvuzi bwayo hakundaga gukoreshwa uburyo butandukanye burimo ubw

Kanseri y’Ibere ikunze kwibasira abatari bake ndetse mu buvuzi bwayo hakundaga gukoreshwa uburyo butandukanye burimo ubw

Kanseri y’Ibere ikunze kwibasira abatari bake ndetse mu buvuzi bwayo hakundaga gukoreshwa

Kanseri y’Ibere ikunze kwibasira abatari bake ndetse mu buvuzi bwayo hakundaga gukoreshwa uburyo butandukanye burimo ubwo kubaga cyangwa gushiririza igice yamaze gufata mu kwirinda ko yakomeza gusakara, icyakora kuri ubu hari uburyo buri kwifashishwa bukoreshwa bugatuma ikibyimba gishonga kigakendera.

 

Mu buhamya bwatanzwe na Helen Streaker ufite imyaka 87 ndetse akaba amaze igihe kinini arwaye kanseri y’ibere; mu kugereranya uburyo bushya n’ubwari busanzwe bukoreshwa, yavuze ko ubwari busanzweho nubwo babyita kubaga ntaho butaniye no gutema umuntu cyangwa se kumuca urugingo dore ko ari bwo buryo bwifashishijwe avurwa mu 1993.

Muri iki gihe iyo Streaker yongeye kugira ikibazo cy’ibibyimba, avurwa hifashishijwe uburyo buzwi ku izina rya “Cryoablation” butuma bishonga atarinze kubagwa cyangwa gukorerwa “chemotherapy”, uburyo buzwi nko gushiririza igice cy’umubiri cyagezwemo na kanseri.

Uburyo bwa “Cryoablation” bukorwa hifashishijwe ubukonje bwinshi buterwa mu gice cy’urugingo by’umwihariko ahari ikibyimba cyazanwe na kanseri ku buryo ubwo bukonje bubasha kuyengesha icyo kibyimba kikavaho bitagombeye ubundi buryo bumaze imyaka myinshi bwifashishwa.

Mu 2016 no mu mpeshyi y’umwaka ushize, Streaker yakoreshejweho ubu buryo avurwa ndetse ku kijyanye na kanseri yo mu ibere rye. Ku wa 15 Mutarama uyu mwaka, uyu mukecuru yabaye uwa mbere uvuwe hakoreshejwe ubwo buryo mu Bitaro bya Houston Methodist kandi avuga ko yiyemeje gutangariza Isi yose ibyiza by’ubu buryo bushya.

Ati “Iyi ni yo ntego yanjye, ndashaka kubwira abantu iby’ubu buryo. Ni ibyishimo byanjye kandi ni n’inshingano zanjye.”

Dr. Luz Venta, umuganga umaze iminsi avura Streaker yavuze ko ubu buryo bushya butagoranye kandi bubasha kugera ku ntego nk’uko ubwari busanzwe bwabashaga gukemura ikibazo.

Streaker yamenye ubu buryo nyuma y’uko kubera izabukuru yari yarabwiwe ko ubundi buryo bwose bwari busanzwe bwifashishwa avurwa butagishoboka, ko yajya afata imiti yo muri farumasi itaragize icyo imufasha ahubwo yatumaga ibintu birushaho kujya irudubi.

Ati “Icyashobokaga kwari uguhagarika gukomeza gufata iyo miti nkareka kanseri igakora icyo ishaka.”

Akomeza avuga ko yari yamaze kwiyakira kandi ko icyari gisigaye ari ubushake bw’Imana.

Ubwo yari muri restaurant n’inshuti ye ngo haje kuza abaturanyi ku ruhande baganira bishimye bavuga ko bahuye n’umuganga muri California ufasha mu kuvura indwara ya kanseri hifashishijwe uburyo bwa “Cryoablation” aho uyu mukecuru agaragaza ko ibi byahise biba nk’igisubizo ku masengesho ye maze afata amazina y’uwo muganga na nomero ye ya telefoni.

Avuga ko nyuma yo kumuhamagara akamwemerera kumufasha, byamubereye ikintu cya mbere cyiza yumvise mu buzima bwe bwose.

Streaker avuga ko ububabare bwonyine yumvise ari ubwo guterwa urushinge kandi ubo

Tags

Comment / Reply From