Dark Mode
Image
  • Sunday, 08 September 2024
Itegeko rigenga imikoreshereze y'ingingo mu Rwanda

Itegeko rigenga imikoreshereze y'ingingo mu Rwanda

wa 19 Ukwakira 2022, Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu, tisi n’uturemangingo.

 

Ibi bizafasha abarwayi bajyaga mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.

Imibare igaragaza ko mu myaka irindwi ishize abarwayi 67 boherejwe mu mahanga kugira ngo bahabwe serivisi yo guhindurirwa impyiko mu gihe uyu mushinga waba wemejwe serivisi nk’izi zizajya zitangirwa mu Rwanda.

Ni umushinga ugizwe n’ingingo 32 n’imitwe ine aho ugaruka ku kamaro ko gutanga ingingo z’umuntu, igihe bikorwa, uwemerewe kubikora ndetse ukanagaragaza n’ibyaha bishobora gukorwa hitwikirijwe iri tegeko n’ibihano byagenwe.

Ingingo ya 3 y’umushinga wiri tegeko igaragaza neza ko umubiri w’umuntu ari ntavogerwa ukoreshwa gusa ku mpamvu z’ubuvuzi, kwigisha cyangwa ubuhanga kimwe no mu bindi bihe biteganywa n’amategeko.

Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko umushinga w’iri tegeko Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Daniel Ngamije yagaragaje ko ugamije koroshya ikiguzi cy’ubuvuzi no gushyiraho serivisi z’ubuvuzi zitabaga mu Rwanda.

Ati "Intego y’itegeko ni ugushyiraho uburyo bufasha ubuvuzi na gahunda yo kwigisha abaganga kubaga hasimbuzwa ingingo. Ibi bifasha abarwayi bajya mu mahanga gushaka serivisi zo guhabwa impyiko n’umwijima n’izindi ngingo kuzibona imbere mu gihugu.”

Yakomeje agira ati “Kwemeza itegeko kandi bizagira ingaruka nziza mu bijyanye n’amafaranga kuko rizakurura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Twizeye tudashidikanya ko rizakurura abashoramari mu rwego rw’ubuzima bashobora no gushyiraho ibindi bigo bitanga ubu buvuzi."

Bimwe mu bikubiye muri iri tegeko ni uko umuntu ukiri muzima ufite ubushake bwo gutanga umubiri, urugingo, tisi, akaremangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri we yemera mu nyandiko nyuma yo kumenyeshwa inyungu n’ingaruka zijyanye n’iryo tangwa.

Muri iri tegeko kandi biteganyijwe ko umuntu wese ufite guhera ku myaka 18 kuzamura ashobora gukora irage ryo gukoresha umubiri, urugingo, akaremangingo ko ku mubiri we ngo bizakoreshwe mu buvuzi, kwigisha cyangwa mu buhanga nyuma y’urupfu rwe.

Biteganyijwe ko uwatanze irage agumana kopi y’umwimerere naho umwanditsi w’irangamimerere n’ikigo gihabwa irage bigahabwa kopi ziriho umukono wa noteri ushyirwaho bisabwe n’ikigo gihabwa irage.

Ikigo gihawe irage giha uwatanze irage ikarita y’utanga gusa ashobora guhagarika irage igihe icyo ari cyo cyose mbere yo gupfa.

Ku muntu wapfuye atarakoze irage uwo bashakanye cyangwa abagize umuryango ku batarashaka kugera ku gisanira cya kabiri bashobora gutanga uburenganzira mu nyandiko bwo gukoresha ibikomoka ku mubiri we.

Icyakora, umubiri w’umuntu wapfuye wabuze bene wo ushobora gukoreshwa ku mpamvu zo kwigisha cyangwa z’ubuhanga.

Hari igihe biba ngombwa ko umuntu avanwa mu mubiri ariko umushinga w’iri tegeko mu ngingo yaryo ya munani ugaragaza ko bikorerwa mu bigo by’ubuvuzi byemewe kandi bibifitiye uruhushya rutangwa na Minisiteri rugira agaciro mu gihe cy’imyaka itanu gishobora kongerwa.

Gutwara umubiri w’umuntu wapfuye ku kigo cyawuhaweho irage bikorwa mu gihe kitarenze amasaha 48 uhereye igihe hemerejwe ko ubwonko bw’uwatanze irage bwapfuye.

Mu gihe ikigo cyahawe irage ry’umubiri wose nk’uko bigaragara mu nyandiko y’irage, icyo kigo cyirengera ikiguzi cyo gushyingura cyangwa gutwika umubiri w’umuntu wapfuye hubarijwe icyubahiro cya muntu.

Inteko Ishinga amategeko yemeje ishingiro ry’umushinga w’iri tegeko nyuma yo gutanga ibitekerezo byagarukaga ku bushobozi igihugu gifite mu kubika no kubyaza neza izo ngingo kimwe n’ikiguzi cy’ubuvuzi.

Binateganyijwe ko mu gihe umushinga uzaba wamaze kwemezwa izi serivisi zizatangira gutangwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu 2023.

Ibihano kuri barusahurira mu nduru n’abaka ishimwe

Ubusanzwe gusimbuza ingingo bikorerwa mu bigo by’ubuvuzi byemewe kandi byahawe uruhushya na Minisiteri y’Ubuzima rugira agaciro mu gihe cy’imyaka itanu gishobora kongerwa.

Ibi kandi bikorwa iyo ari yo mahitamo y’umurwayi, uwo bashakanye cyangwa abagize umuryango we kugera ku gisanira cya kabiri.

Biteganyijwe ko serivisi zose zijyanye no kuvana mu mubiri w’utanga ukiri muzima n’izo ahabwa nyuma yo gutanga urugingo cyangwa ibikomoka mu mubiri we ku mpamvu zo gusimbuza byishyurwa n’ubwishingizi uhabwa yafashe kugeza utanga asezerewe.

Iyo ikiguzi cyose kitishyuwe hashingiwe ku bwishingizi bwafashwe, igice gisigaye cyishyurwa n’uhabwa kandi bunishyura ikiguzi cyo gusuzuma umubiri w’uwatanze irage ku mpamvu z’ubuvuzi.

Icyakora, ikiguzi kijyanye no kuvana mu mubiri ku mpamvu zo kwigisha cyangwa z’ubuhanga cyishyurwa n’ikigo cyahawe irage.

Muri uyu mushinga wiri tegeko hateganyijwe ibyaha n’ibihano bishobora guhabwa ababikoze aho bashobora no gufungwa kugera ku myaka 25.

Iri tegeko riteganya ko uhamijwe n’urukiko gusimbuza mu mubiri nta burenganzira bwatanzwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze kuri 25 n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw ariko atarenga 25 Frw.

Hari kandi abashobora kuririra kuri ubu burenganzira bwo gusimbuza ingingo mu gihugu bigatuma bihisha inyuma y’uyu mutaka ugasanga baragurisha ingingo z’umubiri ariko iri tegeko rigaragaza ko ubikora aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 10Frw ariko atarenze miliyoni 15 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ibi kandi ni kimwe n’umuntu wishyura utanga umubiri w’umuntu, urugingo, tisi, akaremangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu cyangwa uwakira ubwishyu ngo abitange.

Muri iri tegeko rigaragaza neza ko hari byinshi bibujijwe kandi bifatwa nk’ibyaha bikomeye nko gukura urugingo mu mwana utaruzuza imyaka 18, kuvana urugingo rukumbi umuntu yavukanye akiri muzima no kuvana mu mubiri urugingo rw’udafite ubushobozi bwo gutekereza bihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na 25 n’ihazabu ya miliyoni 20 Frw atarenga 25 Frw

Hari kandi kubuza abantu gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga ingingo nta ruhushya babiherewe kuko bihanishwa igifungo cy’imyaka 10 itarenga 15 kimwe no kuvana mu mubiri urugingo nta nyandiko yemeza urupfu bihanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Iri tegeko kandi rizaba riteganya ko umuntu usaba ubwishyu cyangwa ishimwe, byaba amafaranga cyangwa ibintu, kugira ngo atange umubiri we, urugingo, tisi, akaremangingo cyangwa ibikomoka mu mubiri w’umuntu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitageze ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atarenze miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ikindi gikubiye muri iri tegeko ni uko hagomba kubaho kubika ibanga yaba ku muganga cyangwa uwatanze urugingo kuko uhamijwe n’urukiko kumena ibanga ryerekeye ubuvuzi bwo gusimbuza ingingo azajya ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1,000,000 Frw ariko atarenze 2,000,000 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Comment / Reply From