Dark Mode
Image
  • Saturday, 21 December 2024

Intambara y’u Burusiya na Ukraine: Urugamba rwahinanye mu burasirazuba

Intambara y’u Burusiya na Ukraine: Urugamba rwahinanye mu burasirazuba

Intambara y’u Burusiya na Ukraine: Urugamba rwahinanye mu burasirazuba

Ukraine yatangaje ko nibura 30% by’ibikorwa remezo by’igihugu byasenywe cyangwa byangijwe.

 Umujyi wa Belgorod mu Burusiya warashweho ubisasu byaturutse muri Ukraine.

 Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika agiye kuganira n’ibihugu byo mu Burayi ku ntambara y’u Burusiya n Ukraine.

 

Urugamba rukomeye rurimo kubera mu burasirazuba

Guverinoma ya Ukraine yatangaje ko ingabo z’u Burusiya zatangije urugamba rukomeye rwo kwigarurira uburasirazuba bwa Ukraine ahazwi nka Donbas.

Umunyamabanga w’akanama gashinzwe umutekano muri Ukraine, Oleksiy Danilov, yavugiye kuri televiziyo ati "Muri iki gitondo [ku wa Mbere], hafi y’ibirindiro byose muri Donetsk, Luhansk na Kharkiv, abateye bagerageje kurenga ku birindiro byacu."

Ni imvugo yashimangiwe na Guverineri wa Luhansk, Serhiy Gaidai, mu butumwa yanditse kuri Facebook.

Ati "Ni mu kuzimu. Ibitero byatangiye, bimwe tumaze ibyumweru tuvuga. Harimo kuba imirwano muri Rubizhne na Popasna, imirwano irimo no kuba mu yindi mijyi yari ituje."

Umugaba mukuru w’Ingabo za Ukraine we yatangaje ko u Burusiya bushaka kwigarurira ibice bya Donetsk na Luhansk, no gushyiraho inzira y’ubutaka igera ku gace ka Crimea bigaruriye.

Igisirikare cyatangaje kuri Facebook ko "Intego nyamukuru z’umwanzi ni ugusenya ibirindiro by’ingabo za Ukraine muri Luhansk a Donetsk, no kugenzura byuzuye umujyi wa Mariupol."

Umujyi wa Belgorod mu Burusiya warashweho n’ingabo za Ukraine

Guverineri w’agace ka Belgorod ko mu Burusiya yatangaje ko umuntu umwe yakomerekejwe n’igisasu, "cyarasiwe ku ruhande rwa Ukraine."

Guverineri Vyacheslav Gladkov yanditse kuri Telegram ati "Harashwe ibisasu byaturutse ku ruhande rwa Ukraine bigwa mu turere twa Golovchino, Graivoronsky (mu Burusiya)."

Yakomeje ati "Hari byangiritse. Ndaza gutangaza andi makuru hanyuma."

Mu ntangiro z’uku kwezi kandi Gladkov yashinje Ukraine kugaba igitero no kurasa ku bubik bw’ibikomoka kuri peteroli muri ako gace, igikorwa cyakomerekeje abantu umunani.

Biden agiye guhura n’inshuti

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Joe Biden yatangaje ko agiye guhura n’ibihugu by’inshuti, mu nama izaganirwamo ku ntambara yo muri Ukraine, ku wa Kabiri.

Ni inama igiye ka nyuma y’uko Ukraine itangaje ko u Burusiya bwatangije ibitero bikomeye mu burasirazuba bw’igihugu.

Umwe mu bayobozi yabwiye Ibiro ntaramakuru AFP ko iyo nama "ijyanye n’ihuzabikorwa rihoraho n’ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa mu gushyigikira Ukraine."

Ntabwo yatangaje ariko abayobozi bazitabira iyo nama izaba mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.

Tags

Comment / Reply From