Dark Mode
Image
  • Friday, 18 October 2024
Imvano ya Stafford Coffee Shop yazamuye igikundiro cy’ikawa ku Kamonyi: Ikiganiro na Rubagumya (Video)

Imvano ya Stafford Coffee Shop yazamuye igikundiro cy’ikawa ku Kamonyi: Ikiganiro na Rubagumya (Video)

Mbere umuntu wahagurukiraga i Kigali saa Moya z’igitondo yabonaga icyo gushyira mu nda nyuma y’amasaha atatu ageze i Nyanza ahazwi nko kwa Hadji, mu ntera itari nto ku muntu watangiye urugendo adakoze ku munwa.

Mu mpera za 2020 nahagurutse i Kigali nk’ibisanzwe ariko ngeze ku Kamonyi abo twari kumwe bati ‘reka dufate ikawa hano i Musambira’. Icyo gihe twahingukiye ahitwa ‘Stafford Coffee Shop’ batwakirana urugwiro.

Mu minota itarenze 15 twari twamaze kubona ibyo kurya no kunywa dukomeza urugendo rwacu. Mu nshuro zose nanyuze muri uyu muhanda iyi iri mu zanshimishije kuko nabonye ahari ikindi gisubizo ku bagenzi bawukoresha.

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, Stafford Coffee Shop iherereye i Musambira imaze kubaka ubudahangarwa. Ku bakoresha uyu muhanda habaye nk’icyapa abagenzi bahagararaho bagafata ibyo kurya no kunywa.

Aha hantu hafite umwihariko ku bucuruzi bw’ikawa, ni ishoramari rya Rubagumya Stafford. Igitekerezo cyo kuritangiza gishamikiye ku ngendo yakoreraga mu ntara, agasanga ko atabasha kubona aho kuruhukira mu nzira.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Rubagumya yavuze ko yashinze ’Coffee Shop’ ku Kamonyi nyuma yo kubona ko muri iyi nzira abanyuramo badafite ahantu ho kuruhukira no gufatira amafunguro.

Yagize ati “Iki ni igitekerezo nari maranye igihe kinini cyane kuko mbere y’uko nkora ubu bucuruzi nanjye nari mu kigo cyakoraga ubucuruzi bw’ikawa cyane iyoherezwa hanze.”

“Nakoraga ingendo nyinshi cyane muri iyi mihanda ihuza Kigali n’intara ariko naje kubona ko harimo ikibazo cy’uko umuntu agenda urugendo rurerure ntabashe kubona ahantu agura ikawa cyangwa ikintu cyo kurya cyangwa ahantu yabona ubwiherero bwiza busukuye kugira ngo abashe gukomeza urugendo rwe.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyamutije imbaraga ari uko yabonaga igihugu cyarashyize imbaraga mu bukerarugendo, na we yifuza kubwunganira no gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibyaro.

Ati “Igice cy’ubukerarugendo kirimo kiratera imbere cyane ariko ntabwo gifite izindi serivisi zicyunganira mu nzira. Ikindi ni mu rwego rwo guteza imbere icyaro tumenyereye ko ibyiza byose bijya mu mijyi coffee shops nziza na hoteli biri mu mujyi yaba iyunganira Kigali cyangwa Kigali ubwayo.”

Yakomeje ati “Kuzana igikorwa nk’iki hano ni urwego rwo kongera guteza imbere icyaro, tukavuga ngo ntabwo ibyiza byose byaguma i Kigali kandi umuntu uvuye mu mijyi minini aba akeneye kugira ibindi bintu abona.”

Stafford Coffee Shop imaze kumenyerwa cyane mu gutanga serivisi ku bantu bakoresha imodoka bwite, z’abantu ku giti cyabo. Kuri ubu abakoresha imodoka rusange batangiye kubaza uko iyi serivisi yabagezwaho.

Tags

Comment / Reply From