Dark Mode
Image
  • Monday, 06 May 2024
Impanuro za Minisitiri Gasana ku basore n’inkumi 444 basoje amasomo mu Ishuri rya RCS (Amafoto)

Impanuro za Minisitiri Gasana ku basore n’inkumi 444 basoje amasomo mu Ishuri rya RCS (Amafoto)

Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Gasana Alfred yasabye abarangije amasomo mu Ishuri ry’Amahugurwa ry’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS Training School Rwamagana), kuzubahiriza indahiro n’igihango bagiranye n’u Rwanda n’Abanyarwanda barangwa n’indangagaciro zigenga urwego baje gukoramo.

 

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukuboza 2022, ubwo yari amaze gutanga ipeti no kwakira indahiro z’abasore n’inkumi 444 basoje amasomo y’ibanze ku bakozi b’umwga ba RCS. Barimo ab’igitsinagabo 314 mu gihe ab’igitsinagore ari 130.

 

Uyu muhango wabereye i Rwamagana ku cyicaro cy’ishuri, uyoborwa na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Alfred Gasana wari uherekejwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Juvenal Marizamunda n’abo bafatanya kuyobora uru rwego.

 

Hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Nyirahabimana Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Rajab Mbonyumuvunyi n’abandi.

 

Aya masomo yari amaze amezi 10, aho abari bayatangiye bageraga kuri 500, gusa haje kuvamo abagera kuri 40 boherezwa muri Polisi y’Igihugu mu gihe abandi batabashije kuyasoza ku mpamvu zirimo uburwayi, imyitwarire mibi n’ibindi.

 

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS, CP Jean Bosco Kabanda yavuze ko abarangije amasomo bigishijwe amategeko arengera uburenganzira bwa muntu muri rusange, hibandwa ku burenganzira bw’umuntu ufunzwe.

 

Hari kandi ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka RCS ku rwego rw’abakozi bato b’umwuga b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora.

 

Ati “Harimo gucunga umutekano w’abantu bafunze, ubumenyi mu bikorwa bya RCS, ubumenyi mu bikorwa by’umutekano, ikoreshwa ry’imbaraga n’imbunda, imyitozo nkomezamubiri, gusimbuka no guca mu bikwazo, gukoresha intwaro no kumasha, ubutabazi bw’ibanze, amasomo abatoza imyitwarire, amategeko agenga RCS, ubufatanye n’izindi nzego dufatanya buri munsi kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za leta.”

 

CP Kabanda yavuze ko ayo masomo yose abagira abanyamwuga ariko abasaba gukomeza kwihugura kuko ayo basoje uyu munsi ari ay’ibanze.

 

Ati “Mwibuke urugendo mwanyuzemo, ntabwo rwari rworoshye kuva mwatangira aya mahugurwa. Bijye bibaha imbaraga mu kuzuza inshingano zanyu.”

 

Ubwo bari bari mu mahugurwa, aba basore n’inkumi bakoze ibikorwa bitandukanye birimo no kujya gufasha abaturage baturiye iri shuri aho batanze umusanzu wo kubakira abaturage ibiro by’Akagari ka Nyamatete mu Murenge wa Karenge ndetse abaturage bo mu Mirenge ya Kigabiro na Muhazi bagera barenga 330 bishyuriwe mituweri.

 

-Impanuro za Minisitiri Gasana ku basoje amasomo

 

Minisitiri Gasana yashimiye abasoje amasomo n’ubuyobozi bwa RCS ku bwitange bwabaranze kugira ngo uyu munsi ube ugezweho.

 

Ati "Ndabizeza ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere iri shuri bityo amahugurwa nk’aya agakomeza gutangwa bihoraho mu rwego rwo kubaka ubunyamwuga bwa RCS."

 

Minisitiri Gasana yavuze ko hagenda hakorwa amavugurura ajyanye no gushyiraho uburyo bwo kugorora bugezweho hubahirizwa uburenganzira bwa muntu no kubafasha kuzasubira mu muryango ari abantu beza bahindutse.

 

Ati "Ahenshi umufungwa yafatwaga nk’igicibwa muri sosiyete, muri iki gihe ayo mavugurura ari gukorwa ajyanye no gusubiza ubumuntu abagonganye n’amategeko, hubahirizwa uburenganzira bwa muntu no kubafasha kuzasubira mu muryango ari abaturage beza bubaha amategeko, bashobora kwibeshaho no kubaka igihugu cyabo.”

 

Yakomeje agira ati “Ubu igishyizwe imbere ni ugufasha umuntu ufunzwe akagororoka biciye mu nyigisho ahabwa zimuha umwanya wo kwitekerezaho, bityo akicuza kubyo yakoze.”

 

Yabibukije abanyamwuga ba RCS ko ubumenyi bakuye mu masomo atandukanye bize mu gihe cy’amezi 10 ashize azabafasha gusohoza neza inshingano barahiriye uyu munsi.

 

Ati “Tubatezeho kubumbatira umutekano w’igihugu biciye mu gucunga neza amagororero muzaba mukoreraho mwita ku burenganzira bw’abafunzwe, mwirinda imyifatire igayitse no kwishora mu byaha birimo ruswa cyangwa kugira uruhare mu itoroka ry’abafungwa, ahubwo mugaharanira iteka icyateza imbere RCS n’igihugu muri rusange.”

 

Minisitiri Gasana yavuze ko indi nshingano ikomeye abasoje amasomo bafite ari iyo kwita ku bantu bafunzwe bazaba bashinzwe gucungira umutekano no kugorora umunsi ku munsi kuko batitaweho basubira muri sosiyete ari babi kurushaho.

 

Ni ku nshuro ya gatanu iri Shuri ry’Amahugurwa rya RCS, rishyize ku isoko abaharangije amasomo. Aho bajya gukora mu nshingano zitandukanye za RCS zirimo gucunga umutekano w’abantu bafunze.

 

Abasoje amasomo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko amasomo bahawe ari impamba izabaherekeza mu nshingano bagiye gutangira muri RCS.

 

Uwitwa Mukarugira Pascaline yagize ati “Nungutse ibintu byinshi bitandukanye harimo ikintu cyo kwihangana. Ikindi twatojwe ni uburenganzira bw’umugororwa, twabonye ko ari umuntu nk’abandi afite uburenganzira bwo kubaho, kurya, kuvuzwa n’ubundi. Ikindi nungutse ni ukubana n’abandi.”

 

Sibomana Léo yagize ati “Twiteguye gushyira mu bikorwa amasomo twahawe, ni amasomo ashimangira iterambere rya RCS n’igihugu muri rusange arimo uburyo dukwiye gufata umuntu tukamufasha gusoza igihano yahawe, tukamufasha kwiga kuzagira uruhare mu muryango igihe azaba yasubiyemo.”

Comment / Reply From