Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Impanuro za Madamu Jeannette Kagame ku bakobwa bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza

Impanuro za Madamu Jeannette Kagame ku bakobwa bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza

Impanuro za Madamu Jeannette Kagame ku bakobwa bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza

Madamu Jeannette Kagame yasabye abakobwa bahembwe nk’Inkubito z’Icyeza kubera uko batsinze neza amasomo yabo kumenya ko intambwe bateye ari ikimenyetso cy’ubushobozi bifitemo kandi ko bakwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo babe ishema ku miryango baturuka n’igihugu muri rusange.

 

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo habaga Umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umwana w’Umukobwa, wabereye mu Karere ka Musanze.

 

Muri uyu muhango hanahembwe abakobwa b’Inkubito z’Icyeza’ nka gahunda y’Umuryango Imbuto Foundation yo gushimira abana b’abakobwa baba baratsinze neza ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri kuva ku abanza kugeza ku yisumbuye.

 

Ni igikorwa cyatangijwe mu 2005, aho Madamu Jeannette Kagame abahemba kugira ngo babere abandi bakobwa urugero ndetse banashishikarize Abanyarwanda kwita ku guharanira imitsindire y’abana bose cyane cyane abana b’abakobwa.

 

Madamu Jeannette Kagame yashimiye Inkubito z’Icyeza avuga ko buri mwana w’umukobwa ashobora kuba Inkubito y’Icyeza igihe cyose yaba abiharaniye ndetse n’umuryango ukabimufashamo.

 

Ati ‘‘Bakobwa bacu, kuba Inkubito z’Icyeza ni ishema ry’aba bakobwa ari bo twahembye, ni ikimenyetso cy’intsinzi n’ubushobozi mwifitemo, ni ishema ryanyu, barumuna na bakuru banyu, ababyeyi n’abarezi banyu. Ni igihango cyo kudatezuka ku ntego yo kuba intangarugero haba ku ishuri ndetse no mu miryango yanyu.’’

 

Yakomeje agira ati ‘‘Uzatera intambwe yawe ugamije kugera kure n’iyo hagira ikigukoma imbere ntuhagere, uzaba utakiri aho wahereye. Mujye mubitekereza iteka.’’

 

Ibihembo bahawe birimo icyangombwa [Certificat]’ gisinyweho na Madamu Jeannette Kagame, ibikoresho by’ishuri , ibikoresho by’isuku bifashisha mu gihe cy’imihango, agakaye gato ko kwandikamo gahunda y’umunsi ndetse n’ibahasha irimo ibihumbi 20Frw yo kwiga kwizigamira bakiri bato, aho basabwa gufunguza konti kugira ngo batangire umuco wo kwizigama bakiri bato.

 

Abarangije amashuri yisumbuye bahabwa mudasobwa igendanwa n’amahugurwa y’ibanze yo kumenya kuyikoresha kugira ngo bategurirwe neza kujya kwiga muri kaminuza.

 

Muri rusange kuva iki gikorwa cyatangira hamaze guhembwa abakobwa 5088 baziyongeraho abazahembwa uyu mwaka bagera kuri 784.

 

Akari ku mutima w’abana b’abakobwa

 

Ubutumwa bwanyujijwe mu muvugo w’Umusizi Junior Rumaga, wari kumwe n’umwana w’umukobwa witwa Musabyemariya Marie Pascaline wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye kuri Ecole Secondaire Saint Vincent Muhoza i Musanze ‘bwibukije abana b’abakobwa ko ari bamwe mu bo igihugu gitezeho amaboko ndetse ari nabo abakura bazafatiraho urugero.’

 

Mukapasika Ange Divine w’imyaka 15 wiga muri G.S Nkurura mu murenge wa Nkotsi ari na we wavuze ahagarariye abana b’abakobwa bagenzi be, yashimiye gahunda zitandukanye zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda hagamije guharanira ko abana b’abakobwa bagira ubuzima bwiza baharanira ahazaza heza.Ati ‘‘By’umwihariko tukaba dushimira ko twebwe abana b’abakobwa mwadushyiriyeho amahirwe yo kwiga angana n’aya basaza bacu, turabashimira ko mwanadushyiriyeho ihuriro ry’abana tukaba turiganiriramo ibibazo bitwugarije.’’

 

Yakomeje agira ati ‘‘Tubashimira gahunda y’icyumba cy’umukobwa kikaba kidufasha igihe turi mu mihango bityo ntibitume dusiba ishuri. Ibyagezweho mu kwita ku mwana ni byinshi airko haracyakenewe ubukangurambaga mu kurinda abakobwa bagenzi banjye bakomeje guhuran’ihohoterwa cyane cyane mu miryango yabo.’’

 

Mukapasika yavuze kandi ko hari ikibazo cy’abana babyariye iwabo, yifuza ko abo bagenzi be bafashwa muguhabwa ubutabera ababikoze bakabiryozwa ariko nyuma n’abo bana bagafashwa gusubira mu mashuri.

 

Ati ‘‘Abangavu babyariye iwabo babura ibyangombwa nkenerwa bigatuma bava mu ishuri tukaba dusaba ko bajya bahabwa ubufasha kugira ngo babashe kwiga.’’

 

Mukapasika yasabye abana b’abakobwa bagenzi be kumvira impanuro bahabwa n’ababyeyi kandi birinda abashobora kubangiriza ubuzima bitwaje kubahendesha amafaranga cyangwa utundi duhendabana.

Comment / Reply From