Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Imiterere mishya y’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera gihanzwe amaso na benshi

Imiterere mishya y’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera gihanzwe amaso na benshi

Imiterere mishya y’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera gihanzwe amaso na benshi

 

 

Abanyarwanda ndetse n’abagenda mu Rwanda banyotewe umushinga ukomeye w’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, nka kimwe mu bikorwa bihambaye by’ishoramari byitezweho kugira u Rwanda igicumbi cya serivisi z’ubukerarugendo, ishoramari n’ibindi mu karere.

 

Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017, bigeze mu 2019 Guverinoma y’u Rwanda na Qatar Airways basinya amasezerano y’ubufatanye muri uwo mushinga wa miliyari 1.3 z’Amadolari.

Ayo masezerano yashyize akadomo ku yo mu 2016 u Rwanda rwasinyanye na Sosiyete Mota-Engil Engenharia e Construção África, SA. yo muri Portugal, ngo izubake icyo kibuga mu byiciro bibiri, aho byari biteganyijwe ko kubaka iki kibuga bizatwara miliyoni 820$. Mota-Engil Africa yagombaga kuzagicunga mu myaka 25, yashoboraga kongerwaho indi 15.

Icyiciro cya mbere cy’umushinga cyagombaga kurangira mu 2022, ariko hahita habamo impinduka zirimo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’ikibuga cy’indege, bigeze hagati hinjiramo n’ibibazo bya Covid-19 byadindije imirimo, hamara igihe hakora abakozi bake.

Ubu gahunda ihari ni uko Ikibuga cy’Indege cya Bugesera nubundi kizubakwa mu byiciro bibiri, icya mbere kizarangira mu 2024/25.

Mu masezerano mashya, iki kibuga cyahawe ubushobozi bwo kwakira abagenzi nibura miliyoni 8.2 ku mwaka, mu gihe mbere mu gishushanyo habarwaga miliyoni 4,5 ku mwaka. Nibura ku isaha iriho abagenzi benshi kizaba gishobora kwakira abantu 1225.

Magingo aya abitabiriye Inama nyafurika yiga ku bijyanye n’indege irimo kubera i Kigali, bagize amahirwe yo gutembera mu buryo bw’amashusho imiterere y’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, banitegereza ibice byose bizaba bikigize.

Ni umushinga urimo kubakwa mu mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima.

Ni ikibuga cyahawe amarembo manini acyinjiramo, ariko aho abagenzi basanzwe banyura hatandukanye cyane n’ahazaba hinjirira abanyacyubahiro, nk’abaperezida.

Hanateganyijwe ibice byihariye, icyagenewe inzira z’abagenzi n’icyagenewe imizigo, cyane ko ubwikorezi bw’ibintu ari icyiciro cy’ubucuruzi gikenewe kongerwamo imbaraga n’ibigo by’indege, kuko cyihutisha serivisi kurusha uko ibintu bamara amezi mu bwato, mu nyanja.

Ku gice cyahariwe imizigo kingana na metero kare 27,000, hateganyijwe ko nibura iki kibuga kizaba gifite ubushobozi bwo kunyuzwaho toni 150,000 ku mwaka, kikagira amarembo atanu, n’ahantu nibura 30 hashobora gupakirirwa iyo mizigo.

Mu buryo bw’umutekano, hateganyijwe ahantu hashobora kwinjirira no gusakirwa abakozi, hatandukanye n’inzira isanzwe y’abagenzi.

Ku gice cyagenewe abanyacyubahiro kizwi nka Presidential Terminal Building, hateganyijwe inyubako zihariye zishobora kwakirirwaho perezida n’abashyitsi be b’imena bagera kuri 200. Hangana na metero kare 6600.

Urebye ku ruhande rw’abagenzi basanzwe, hari uburyo bugezweho bufasha abantu kumenyekanisha ko bitabiriye urugendo rwabo (check-in), aho basakirwa, ahagenzurirwa ibyangombwa by’inzira n’aho bategerereza indege.

Ni inyubako yose hamwe yahawe ubuso bwa metero kare 120,000.

Ni nako kandi hateganyijwe ahantu hihariye hazajya haba haparitse imodoka z’abashinzwe umutekano nka Polisi, iminara y’itumanaho, n’ibindi. Hateganyijwe umunara uzaba urehya na metero 59.6.

Ku bijyanye na parikingi, hateganyijwe ko ku ruhande rw’abakozi basanzwe bo ku kibuga cy’indege, mu cyiciro cya mbere hazubakwa ahagenewe imodoka 249.

Ni mu gihe ku ruhande rw’abayobozi b’ikibuga cy’indege, hateganyijwe parikingi y’imodoka 254, hakiyogeraho na bisi 12.

Naho ku ruhande rw’abagenzi basanzwe, mu cyiciro cya mbere hateganyijwe parikingi y’imodoka 547, mu gihe kuri za modoka abagenzi bategera ku kibuga cy’indege, mu cyiciro cya mbere hateganyijwe parikingi y’imodoka 249 za taxi, na bisi nini 9.

Biteganywa ko ku ruhande rw’ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege, hazaba hifashishwa inyubako y’amagorofa atanu, ashobora kwakira abantu 820.

Umuhanda uzaba ukoreshwa n’indege mu gihe zigwa cyangwa zihaguruka ku kibuga cy’indege cya Bugesera, izaba ireshya na metero 4500.

Ni umushinga utegerejwe na benshi, cyane cyane kubera inyungu witezweho.

Ubwo Perezida Kagame yatangizaga inama nyafurika y’ibijyanye n’indege, kuri uyu wa Mbere, yavuze ko uru rwego rwitezweho umusanzu ukomeye mu kwihutisha iterambere rya Afurika.

Ati "U Rwanda rukomeje gutanga umusanzu warwo. Kugeza ubu RwandAir, ikigo cy’indege cy’igihugu, ikora ingendo mu byerekezo 24, harimo 19 byo muri Afurika. Twifuza gukomeza kubyongera kuri uyu mugabane no hanze yawo."

"Turimo gukorana n’umufatanyabikorwa wacu Qatar Airways mu kwagura RwandAir no kubaka Ikibuga gishya cy’indege, mu kugira Kigali igicumbi cy’akarere mu bijyanye n’ingendo z’abantu n’imizigo."

 

Comment / Reply From