Dark Mode
Image
  • Saturday, 21 December 2024

Imirimo yo kuvugurura stade ya Rayon sport igeze lire.

Imirimo yo kuvugurura stade ya Rayon sport igeze lire.

Imirimo yo kuvugurura stade ya Rayon sport igeze lire.

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’Ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd, ruri kuvugurura ikibuga cy’imyitozo Rayon Sports yifashisha yitegura imikino kiri mu Nzove, aho kiri gushyirwamo ubwatsi bw’ubukorano.

 

Ikibuga cya Nzove kiri mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Kiri kurimbishwa bushya binyuze mu guteramo ubwatsi ku buryo kijya ku rwego rw’ibishobora gukinirwaho imikino yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Ni igikorwa SKOL yatekereje nyuma yo gusanga umufatanyabikorwa wayo Rayon Sports agira ikibazo cyo gukora imyitozo mu bihe by’imvura no kuba ikibuga cyangirika cyane buri uko gikoreshejwe kenshi.

Imirimo yo kubaka ikibuga yatangiye mu ntangiriro z’Ukwakira 2022, iri gukorwa na Sosiyete y’Abanya-Turikiya bagiye bubaka ibibuga bitandukanye by’amakipe y’iwabo nka Fenerbahçe, Tranbzospor n’ibindi by’imyitozo y’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’iby’indi mikino itandukanye yubaka cyane ku Mugabane wa Aziya.

Iyi sosiyete itangira kubaka Ikibuga cy’Imyitozo cya Nzove, yabanje guharura icyari kihasanzwe cy’ibyatsi karemano, inashaka inzobere mu bijyanye n’ubutaka zo mu Rwanda mu kureba ubwoko bw’ubutaka buhari mu kugena uburyo kizubakwa.

Hakurikiyeho kugiha ibipimo bigenwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi kuko hari gahunda y’uko kizajya cyakira imyitozo n’amarushanwa yemewe na FIFA.

Mu busanzwe iki kibuga cyari gifite ibipimo by’uko impande zose zitanganaga. Byabaye ngombwa ko bagiha ishusho ya mpande enye kugira ngo cyuzuze ibipimo bya FIFA.

Nyuma y’aho hakurikiyeho gusiza ikibuga cyose kugira ngo kiringanire he kubamo ahamanuka n’ahazamuka, kubera ko bimwe mu bibuga byo mu Rwanda bigira ikibazo cyo kurekamo amazi.

Abahanga bari kubaka ikibuga cyo mu Nzove basanze ari byiza ko bakora imiferege mu mpande zacyo izajya ijyana amazi ku buryo n’iyo haba mu mvura adashobora kurekamo, ahubwo kigahora gikamutse.

Nyuma yo gucukura iyo miferege, hakurikiyeho imirimo yo gukwirakwiza uduhombo duto ahamaze gusizwa kugira ngo tuzajye twifashishwa mu kuvomerera ikibuga umunsi ku wundi.

Icyiciro cyakurikiyeho ni ikijyanye no kuringaniza umucanga wa sentimetero 20 mu buhagarike n’amabuye mato aconze areshya na sentimetero 15, aya mabuye akaba yaratunzwe n’amakamyo 18.

Uru ruvange rw’amabuye n’umucanga hifashishwa imashini mu kubitsindagira maze bikareshya na sentimetero 35 uvuye ku butaka busijwe. Nyuma horoswaho ikiringiti cyabugenewe gikurikirwa na ’tapis’ ireshya na santimetero ebyiri ari naho irambikwaho ibyatsi by’ibikorano bikinirwaho.

Iyo imirimo yo gushyiramo ibyatsi irangiye, binyanyagizwamo umucanga ukaranze ureshya na sentimetero eshanu mu gihe bisozwa hamenwamo amapine aseye atuma cyorohera bijyanye n’inkweto z’abakinnyi b’umupira w’amaguru.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iki kibuga nirangira, bamwe mu bakozi bari kucyubaka bazaguma mu Nzove mu gihe cy’amezi atandatu bahugura Abanyarwanda bazaba bashinzwe kucyitaho.

Iki kibuga kizaba gifite urwambariro rugezweho cyubatswe na SKOL Brewery, uru ruganda ni rwo ruzajya rucyitaho umunsi ku wundi mu gihe Rayon Sports nk’umufatanyabikorwa izagena abazagikiniraho.

IGIHE ifite amakuru yizewe ko Rayon Sports y’Abagabo izajya ihakorera imyitozo mu gihe iy’Abagore n’Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rizashingwa mu Ukuboza uyu mwaka bo bazajya bahakorera imyitozo banahakirire imikino y’amarushanwa n’iya gicuti.

 

Tags

Comment / Reply From