Dark Mode
Image
  • Monday, 06 May 2024
Imibare: AS Kigali, Musanze, Espoir FC mu bibazo, Police FC imikino itandatu idatsindwa

Imibare: AS Kigali, Musanze, Espoir FC mu bibazo, Police FC imikino itandatu idatsindwa

Ikipe ya Police FC yujuje imikino itandatu idatsindwa kuko iheruka gutsindwa tariki ya 2 Ukwakira 2022 itsindwa na Gasogi United 2-0. Kuva icyo gihe Police FC imaze gukina imikino itandatu(6) aho yanganyije imikino ibiri(2) itsindamo ine(4) irimo nuwo yatsinze AS Kigali uyu munsi igitego 1-0 igitego cyatsinzwe na Ngabonziza Pacifique ku munota wa 15 w’imikino.

Ku rundi ruhande AS Kigali niyo kipe yari isigaye itari yatsindwa ariko nayo mu mikino ibiri yaherukaga gukina yose yari yarayinganyije,bityo gutsindwa uyu munsi yujuje imikino itatu nta ntsinzi ibona biyigumisha ku mwanya wa kane n’amanota 14 inganya na Police FC ariko yo ikagira imikino ibiri y’ibirara yatewe n’imikino mpuzamahanga yagiye ndetse n’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23.

Kuri stade ya Kigali ikipe ya Gasogi United yabanje kuhakirira Gorilla FC saa cyenda maze Iyi kipe yaherukaga kubona amanota ane(4) mu mikino ibiri yaherukaga gukina ku munsi wa cyenda(9) ariko itsindwa ibitego 3-2. Ibitego bya Gorilla FC byatsinzwe na Adeaga Adeshola ku munota wa 15,Iradukunda Simeon atsinda icya kabiri ku munota wa 70 na Sindambiwe Protais watsinze icya gatatu ku munota wa 85 mu gihe ibitego bibiri bya Gasogi United byatsinzwe na Maxwell ku munota wa 88 nuwa 90 w’umukino kuri penaliti.Uyu mukino wasize ikipe ya Gorilla FC yari imaze imikino itatu idatsinda yongeye amanota igira 11 ayishyira ku mwanya wa 11 mu gihe Gasogi United yagumanye amanota 14 ku mwanya wa gatanu.

Ikipe ya Mukura VS yari yasubiye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye nyuma y’igihe kinini itahakinira kubera kuvugururwa kwayo, nyuma yo kumara imikino itatatu(3) yikurikiranya itsindwa ariko ku munsi wa munani igatsinda Musanze FC uyu munsi yari yakiriye Rutsiro FC maze itsinda umukino wa kabiri yikurikiranya iyinyagira ibitego 3-0 birimo bibiri byatsinzwe na Aboubakar Djibrine ku munota wa 16 nuwa 61 Akuki ndetse n’ikindi cyatsinzwe Iradukunda Elie Tatu watsindaga igitego cye cya kabiri mu mikino ibiri ikurikirana ku munota wa 84.Gutsinda uyu mukino byatumye Mukura VS izamuka ku rutonde ifata umwanya wa munani n’amanota 12 mu gihe Rutsiro FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 8.

Ikipe ya Musanze FC yujuje umukino wa kane idatsinda,itsinzwe imikino itatu(3) unganya umukino umwe. Ibi byabaye nyuma yo gutsindirwa mu karere ka Rubavu na Etincelles FC ibitego 3-2 mu gihe ariyo yari yabanje gutsinda ibitego 2-0 mu minota 30 ya mbere y’umukino byari byatsinzwe na Peter Agbrevor ku munota wa 19 na Eric Kanza Angua kuwa 29. Ibi bitego ariko Etincelles yabyishyuye inarenzaho igitanga amanota bitsinzwe bitsinzwe na Izabayo Daniel ku munota wa 43 na 82 ndetse na Rutayisire Aman ku munota wa 72 bituma iyi kipe igira amanota 12 ayishyira ku mwanya wa munani mu gihe Musanze FC ariyo iyiri imbere n’amanota 13 ku mwanya wa karindwi.

Espoir FC yinjiye mu murongo utukura isimbuye Rwamagana City FC. Ibi byabaye nyuma yuko Espoir FC yatsindiwe na Samson Irokan inganyije na Bugesera FC igitego yatsindiwe na Nkurunziza Seth igitego 1-1 nyamara mu karere ka Ngoma Rwamagana City yatsinze Marine FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Kagaba Nicolas ku munota wa 45 w’umukino.

Iyi mikino yasize Espoir FC yinjiye mu murongo utukura kuko ubu mu mikino icyenda(9) imaze gukina ifitemo amanota arindwi(7) ayishyira ku mwanya wa 15. Ikipe ya Rwamagana City yatsinze umukino wayo wa kabiri mu mikino icyenda imaze gukina nyuma yo gutsinda Marine FC yujuje amanota arindwi ayishyira ku mwanya wa 14 ikaba mu murongo utukura. Marine FC ariko yo yatsinzwe yakomeje guherekeza andi makipe kuko iri ku mwanya wa nyuma aho kugeza ubu imaze kunganya imikino ibiri gusa iyiha amanota abiri(2) mu mikino umunani(8).

Comment / Reply From