Dark Mode
Image
  • Saturday, 21 December 2024

Imbamutima z’ababyeyi n’abarezi nyuma y’igabanywa ry’amafaranga y’ishuri ku biga imyuga

Imbamutima z’ababyeyi n’abarezi nyuma y’igabanywa ry’amafaranga y’ishuri ku biga imyuga

Imbamutima z’ababyeyi n’abarezi nyuma y’igabanywa ry’amafaranga y’ishuri ku biga imyuga

Ibi bivuze ko niba umwana yishyuraga amafaranga y’ishuri ibihumbi ijana (100,000Frw), ubu agomba kwishyura ibihumbi mirongo irindwi (70,000Frw). Ni icyemezo gishimishije kandi gishishikariza ababyeyi gukangurira abana babo kwiga amasomo ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro.

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda ifite intumbero y’uko mu 2024 abagana TVET bazaba bageze kuri 60%. Kuri ubu ibipimo bigaragaza ko mu mashuri 453 abanyeshuri 93,485 ni ukuvuga 31,9%, bamaze kuyoboka aya masomo.

Abanyeshuri bemeza ko kuba amafaranga y’ishuri yagabanyijwe bigiye kuborohereza kwiga na cyane ko bakundaga kugorwa no kuyabona.

Umunyeshuri witwa Gatesi Henriette wiga umwaka wa Gatanu muri Food Processing mu ishuri rya TVET Kabutare yabwiye IGIHE ko ubusanzwe bishyuraga amafaranga menshi ugasanga hari abo bigoye.

Yagize ati “Ubusanzwe twishyuraga amafaranga menshi bikaba byaba imbogamizi zo kugera mu ishuri ukerereweho kubera gushakisha ayo mafaranga, kuba bayagabanyijwe bigiye kumfasha cyane. Ibi kandi biratwereka ko aya mashuri yacu ari guhabwa agaciro kuko wabonaga ko twishyura amafaranga menshi bikaba byatuzitira kuyitabira.”

Gatesi yemeje ko kwiga muri aya mashuri biba bitandukanye no kwiga amasomo asanzwe kubera ko we nubwo atabona akazi ka Leta cyangwa ko mu biro runaka, ashobora guhanga imirimo nawe agatanga akazi na cyane ko ari zo nzozi ze.

Gikundiro Amina wo mu Ntara y’Amajyepfo mu ishuri rya Musenyeri Mubiligi Catholic TVET School, yavuze ko aho yigaga yishyuraga ibihumbi 150Frw kandi ko yari amafaranga menshi, ibyo byagiraga ingaruka no kuri bagenzi be bigana bashoboraga gucikiriza amasomo bitewe n’amafaranga y’ishuri y’umurengera.

Ati “Bizafasha na bagenzi banjye, hari igihe twatahaga ukabona hari abanyeshuri batagarutse ntitumenye naho bagiye ariko wakurikirana ugasanga barahinduye amasomo kubera amafaranga menshi.”

Aba banyeshuri basanga kugabanya amafaranga y’ishuri muri TVET ari inzira nziza yo gucira amarenga barumuna babo ko kwiga muri aya mashuri kugeza ubu mu Rwanda bifite agaciro kandi bishyigikiwe n’igihugu.

Tags

Comment / Reply From