Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Igihombo kunsambaza

Igihombo kunsambaza

Igihombo kunsambaza

cyegeranyo cyasohowe na Banki y'isi muri uyu mwaka, u Burundi buza ku mwanya wa nyuma mu bihugu bikennye ku isi. Ni ukuvuga ibihugu bifite abaturage bakoresha hasi y'amadolari 2 ku munsi.

Ishyirahamwe rirwanya ruswa, ikimenyane no guhindura ingendo mu Burundi, PARCEM, ryasohoye icyegeranyo cy'ubushakashatsi ryakoze igihe u Burundi bwizihizaga isabukuru y'imyaka 60 bumaze bwigenze, kigaragaza ko imibereho y'Umurundi muri iki gihe mu 2022, iri hasi y'uko Umurundi yari ameze mu 1962 igihe u Burundi bwabonaga ubwigenge.

 

Iri shyirahamwe rikavuga ko nubwo Abarundi bavuye kuri miliyoni 2 muri icyo gihe bakaba bageze kuri miliyoni 12 ubu, ngo ukwiyongera kwabo ntikwajyanye no gutera imbere kw'ubukungu.  

PARCEM iravuga ko ibibazo bya politiki byagize uruhare mu kudindiza ubukungu bw'igihugu: nko mu 1972 ubukungu bw'u Burundi bwasubiye inyuma ho ibice 6 ku ijana, kuva mu 1993 kugeza mu 2005 busubira inyuma ho ibice 33 ku ijana.

Ibyavuzwe na PARCEM si amakabyankuru kuko bishingiye ku bushakashatsi. Abakurikirana  imibereho y'Abarundi na bo ni ko babibona.

Umwe muri bo ni Meg Guillebaud, uwihaye  Imana wo mu idini ry'abaporoso, wagize uruhare mu gushinga  ishuri rya segonderi mu ntara ya Rutana hamwe n' ibindi bikorwa byo gufasha abakene mu mujyi wa Bujumbura muri za 60 (1960).

Mu gitabo yanditse, Rwanda: The Land God Forgot? Meg Guillebaud aravuga ko igihe cy'ubwigenge bw'ibyo bihugu mu 1962, u Rwanda n'u Burundi ari byo byari bikennye cyane ku isi.  Arakomeza avuga ko mu mwaka wa 1973, ibihugu bine byari bikennye cyane ku isi byari u Burundi, u Rwanda,  Haïti na Bangladesh.

Nibutse ko Bangladesh yabaye igihugu cyigenga mu 1971. Nibutse kandi ko mu gihe cya gikoloni u Rwanda n' Burundi byari igihugu kimwe cyitwaga Ruanda-Urundi. U Rwanda rwabaye igihugu ukwacyo n'u Burundi buba igihugu ukwacyo igihe cy'ubwigenge.

Uko imyaka yagiye yigira imbere ni ko ibyo bihugu byagiye bitera intambwe mu kurwanya ubukene.  Meg Guillebaud aravuga ko mu mwaka wa 1990, u Rwanda  rwari rwasize u Burundi kure, kuko rwari rugeze ku mwanya wa 19. Nkuko nari maze kuvuga, mu cyegeranyo cyasohowe na Banki y'isi muri uyu mwaka, u Rwanda ruri ku mwanya wa 17 naho u Burundi buri ku mwanya wa nyuma.

Bangladesh yo ifite amateka ahambaye kuko yateye intambwe ikomeye mu kwikura mu bukene kuko umuryango w'abibumbye uvuga  ko bishoboka ko mu mwaka 2026, n'ukuvuga mu myaka ine isigaye, Bangladesh ishobora kuva ku rutonde rw'ibihugu bikennye cyane ku isi.

Kubera icyo kibazo cyo kurwanya ubukene, bigaragara ko cyabereye u Burundi ingorabahizi muri iyi myaka 60 igihugu kimaze cyibonye ubwigenge, BBC Gahuzamiryango  iragerageza kumenya imvo n'imvano y'icyo kibazo n'ukuntu u Burundi bwabyikuramo. 

Tags

Comment / Reply From