Dark Mode
Image
  • Monday, 30 December 2024

Igihembo nyamukuru cyazamuwe! Menya uko wakwinjira muri Tombola ya Inzozi Lotto

Igihembo nyamukuru cyazamuwe! Menya uko wakwinjira muri Tombola ya Inzozi Lotto

Igihembo nyamukuru cyazamuwe! Menya uko wakwinjira muri Tombola ya Inzozi Lotto

Inzozi Lotto ni tombola yo ku rwego rw’igihugu yatangijwe ku wa 10 Ukuboza 2021; yashyizweho nk’inzira yo gushyigikira iterambere rusange rya siporo mu Rwanda.

Igitangira, igihembo nyamukuru cyatangwaga cyari miliyoni 1 Frw ariko nyuma y’amezi arenga atatu cyarazamutse kigera kuri miliyoni 5,5 Frw.

Ubusanzwe Inzozi Lotto ni tombola nk’izindi ariko yo ifite umwihariko mu iterambere ry’abaturarwanda. Ibi bisobanuye ko ukinnye agatsinda ahabwa ibihembo hanyuma andi mafaranga akusanywa, agashyirwa mu isanduku, akazifashishwa mu bikorwa bitandukanye harimo no guteza imbere siporo.

Ikinwa binyuze mu byiciro bibiri birimo imikino yitwa Quick Lotto, aho uwakinnye ahitamo umubare umwe muri 35 [ni ukuvuga hagati ya 0-34], akavuga amafaranga awutegeye, iyo atsinze akubirwa inshuro 15. Dufashe urugero, aha umuntu wateze 5000 Frw, amafaranga menshi ashobora gutsindira ni 75.000 Frw. Iyi tombola iba buri minota 10 hagati y’umukino n’uwundi, uyikina yemerewe gutega ari hagati ya 300 Frw na 10.000 Frw.

Icyiciro cya kabiri ni umukino wa JackPot Lotto. Kuri ubu uwutsinze ahabwa miliyoni 5,5 Frw [ni amafaranga yongerewe kuko mu gutangira uwatsinze yahembwaga miliyoni 1 Frw].

Ukina muri JackPot Lotto ahitamo imibare itandatu muri 49 [ni ukuvuga hagati ya 1-49]. Uwahisemo ihura n’itangarizwa kuri Televiziyo y’u Rwanda buri cyumweru ni we wemezwa nk’uwatsinze. Utega muri iki cyiciro, itike ye ayigura amafaranga 500 Frw, adashobora kwiyongera.

Aha ukina ashobora kwihitiramo imibare ashaka gutombora cyangwa agakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bumufasha kuzigeraho.

Mu gutombola, imibare itandatu n’undi utangwa nk’inyongera ni yo itoranywa. Hatangwa ibihembo birindwi birimo icy’uhitamo imibare itandatu yose kugeza ku wahisemo itatu ihura n’iyagaragajwe nk’iyatsinze.

Nko mu cyumweru gishize abantu 747 ni bo batsinze muri iyi tombola, bahabwa ibihembo by’agera kuri 1.744.000 Fw.

Umuyobozi wungirije wa Carousel Ltd ifite mu nshingano Inzozi Lotto, Nshuti Thierry, yavuze ko iyi tombola ifite inyungu nyinshi ku baturage n’igihugu.

Yagize ati “Turashishikariza abantu kugerageza amahirwe yo gukina iyi tombola kuko irimo ibihembo bya miliyoni 5,5 Frw bishobora guhindura ubuzima bwabo.’’

“Uko umubare w’abakina wiyongera ni ko ingano y’igihembo nyamukuru na yo izamuka bikarushaho kugirira akamaro uwatsinze ndetse na siporo y’u Rwanda muri rusange.’’

Mu mafaranga yategewe, amategeko agenga iyi tombola ateganya ko 47% y’ayo asubizwa abaturage nk’ibihembo, 20% ahabwa Leta agashorwa mu iterambere rya siporo; yiyongeraho 18% y’imisoro; asigara akoreshwa mu bikorwa bitandukanye bya Inzozi Lotto.

Imibare yo muri Gashyantare 2022, yerekana ko mu mezi agera kuri atatu, iyi tombola yari imaze kuyobokwa n’abagera ku bihumbi 300 bakinnye bakoresheje telefoni n’ubundi buryo.

Tags

Comment / Reply From