Dark Mode
Image
  • Monday, 16 September 2024
Icyerekezo cy’ishoramari rya RSSB, ishyiga ry’inyuma mu bukungu bw’u Rwanda

Icyerekezo cy’ishoramari rya RSSB, ishyiga ry’inyuma mu bukungu bw’u Rwanda

Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rukomeje amavugurura arimo gushyira cyane ikoranabuhanga muri serivisi rutanga, ari nako runoza ibijyanye n’ishoramari rukora kugira ngo rirusheho kubyara umusaruro.

 

Imibare yerekana ko RSSB igeze ku mutungo wa miliyari 1,5$, ni ukuvuga nibura hafi 10% by’umusaruro mbumbe w’u Rwanda.

 

Ibyo bigashingira ku ishoramari rikomeye iki kigo gifite, ririmo 34,3% bya Banki ya Kigaki nka banki ya mbere mu Rwanda, kikagira imigabane mu bigo bya Horizon Sopyrwa, Inyange Industries, Kigali Convention Centre, Cimerwa, Ultimate Forest Company, MTN Rwanda n’ibindi.

 

Iki kigo kibumbiye hamwe serivisi esheshatu, izijyanye no kwivuza (RAMA), ibyago bikomoka ku kazi, pansiyo, ubwisungane mu kwivuza, ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara n’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire bwa Ejo Heza.

 

Imibare yo mu 2021 igaragaza ko umutungo 31% by’umutungo wa RSSB uri mu mafaranga, 6% uri mu nguzanyo ku bigo bikomeye (corporate bonds), 10% uri mu ishoramari mu mitungo, 30% uri mu migabane mu bigo bitadukanye, naho 22% uri mu mpapuro mpeshamwenda.

 

Muri iyo mibare kandi, RSSB igaragaza ko ariyo ifite 22% by’ideni leta ifite imbere mu gihugu, na12% by’amafaranga akoreshwa mu rwego rw’imari.

 

Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri RSSB, Philippe Watrin, kuri uyu wa Kane yavuze ko RSSB ifite uruhare runini mu nzego zitandukanye, zirimo n’urw’imari.

 

Yatanze urugero ati "Amafaranga nibura miliyari 500 Frw ya RSSB ari mu mabanki ku buryo ashobora gukoreshwa mu gutanga inguzanyo ku bigo bito n’ibiciriritse n’abantu bakeneye inguzanyo n’ibindi. Ni ukuvuga ko ayo mafaranga ajya mu gufasha abantu guteza imbere ibikorwa byabo, kugura inzu, n’ibindi."

 

Nibura 85% by’iri shoramari riri mu Rwanda, mu gihe igice gisigaye kiri mu bigo nk’ibyo muri Kenya, nka Safaricom na TDB bank.

 

Hari imishinga myinshi iteganywa

 

Philippe Watrin avuga ko ishoramari ry’iki kigo ryakomeje kubyara inyungu, aho ridahise ryunguka mu mafaranga y’ako kanya, rigira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu.

 

Yatanze urugero kuri Kigali Convention Centre, RSSB ibereyemo umushoramari, yakomeje gutuma u Rwanda rubasha kwakira inama zikomeye nka CHOGM, Inama y’Ubumwe bwa Afurika (AU) n’izindi.Indi mishinga iki kigo giheruka gushoramo imari ni nk’inyubako ya Grand Pension Plaza igizwe n’amagorofa 17 yubatswe mu Mujyi wa Kigali rwagati, icyiciro cya mbere cy’umushinga wa Vision City ugizwe n’inzu 504 n’umuturirwa wa RSSB Tower 2 wagenewe ibiro, mu Mujyi wa Kigali.

 

Watrin yakomeje ati “Mu mishinga duteganya harimo Batsinda Phase 2, umushinga ugizwe n’inzu 548 zigenewe abafite amikoro aringaniye n’Umushinga wa Rusororo wo kubaka inzu ziciriritse uzatanga inzu 10.000.”

 

"Hari kandi Kigali Green Complex, iyubako y’ubucuruzi izaba ifite amagorofa 29 ari nayo izaba ari iya mbere ndende mu Rwanda, hakaba n’umushinga wo ku kibuga cya Golf uzaba ugizwe n’inzu zo guturamo, villas zigezweho na hotel, uzunganira ubukerarugendo bwo ku rwego rwo hejuru u Rwanda rurimo gushyiramo imbaraga."

 

Philippe yavuze ko iki kigo gifite umusanzu ukomeye nko mu kunganira urwego rw’imari, ndetse ibikorwa byacyo bigatanga akazi ku bantu benshi.

 

Yakomeje ati "Ku mushinga nk’icyiciro cya kabiri cya Vision City, mu bijyanye n’ishoramari rizakorwa, ntabwo amafaranga yose arakusanywa ariko umushinga wose duteganya nka miliyari 300 Frw, kuko duteganya inzu 1500."

 

Philippe yavuze ko babanza gukora isesengura mbere yo gushora imari, ku buryo biba bigomba kubaha inyungu.

 

Ati "Ishoramari ryose dukora riba riri mu nyungu z’abanyamuryango, kuko turi abakozi babo, kandi inyungu zivamo ni iz’abanyamuryango."

 

RSSB yiyemeje gukomeza kuzamura inyunguUmuyobozi mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko iki kigo cyungukaga ku kigero cya 5% kuva mu 2016 kugeza mu 2021, ariko intego ni ukugeza kuri 15% bitarenze mu 2025.

 

Ati "Ni intego ikomeye ariko ishoboka. Uko tuzabigeraho, amavugurura turimo gukora azatuma tubona abakozi bashoboye n’ubushobozi butuma tubyaza umusaruro amahirwe yose ahari, ari nayo mpamvu ubu dushaka gukorana n’abahanga bari muri iki gihugu, ni yo mpamvu turimo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga kugira ngo tugire amakuru afatika dushigiraho."

 

"Niba turi hafi kimwe cya cumi cy’umusaruro mbumbe w’igihugu, bivuze ko tugomba kugera kure mu bijyanye n’inyungu haba mu bigo dushoramo imari ndetse no mu ruhare tugira mu nzego zitandukanye twashoyemo imari."

 

Rugemanshuro yavuze ko barimo no gukorana n’ibigo bikomeye bitanga ubujyanama mu ishoramari mu busesenguzi bw’imiterere y’isoko muri iki gihe, hagamije kubyaza umusaruro amahirwe yose iki kigo gifite.

 

Yashimagiye ko RSSB irimo gukorwamo amavugurura, ku buryo byanze bikunze izakomeza gutanga serivisi zishyira umunyamuryango ku isonga.

 

Ati "Iyo mureba ibikorwa byose bya RSSB cyane cyane mu ishoramari, harimo umunyamuryango ku isonga, mu buryo bwose bwo kuvuga ngo ibyo agenewe byose azabibona, ndetse no kumenya ko ubwo bwizigame bwe bufasha kubaka igihugu haba mu rwego rw’imari, ubwubatsi, ibikorerwa mu nganda, ubuhinzi, aho hose RSSB uyisangayo."

 

"Muri ibyo byose harimo guhanga imirimo, kwishyura imisoro, abantu bagatanga imisanzu bakabasha kwivuza, ni uruziga ruza rukagaruka ku mibereho myiza y’umunyamuryango wacu."

Comment / Reply From