Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Ibyihishe inyuma yo gutandukana kwa Gasogi United n’umutoza Adel Ahmed

Ibyihishe inyuma yo gutandukana kwa Gasogi United n’umutoza Adel Ahmed

Ibyihishe inyuma yo gutandukana kwa Gasogi United n’umutoza Adel Ahmed

Ni inkuru yatunguranye ku wa Mbere, tariki ya 31 Ukwakira 2022, ubwo Gasogi United yatangazaga ko yemeranyijwe n’umutoza Ahmed Adel gusesa amasezerano.

Adel wari wungirijwe na Bahaaeldin Ibrahim bavanye muri Gasogi United, yari yahawe amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa ndetse asabwa kurinda iyi kipe guhora “ikubitwa nk’ingoma z’Abaporoso”. Ibyo byagombaga kujyana no gusoreza mu makipe atandatu ya mbere muri Shampiyona ndetse no kwegukana igikombe mu mwaka wa kabiri.

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) yabonaga Adel nka Musa uzarokora ikipe ye akayiyobora akayigeza ku gikombe. Icyakora, hadaciye kabiri amerwe yasubiye mu isaho.

Ntawe uzibagirwa KNC yihanukira ati “Uyu mugabo afite imyitwarire nkunda y’uburwanyi, ntabwo wamutsinda ngo ubone ko yarekuye. Ikindi nimurebe ibigwi bye, ntabwo wabigeraho utabikoreye. Kugira ngo witwe Docteur mu kintu runaka ntabwo byizana kuko uba warize.”

Aya ni amagambo yavuzwe na Perezida wa Gasogi United, ubwo yerekanaga Adel n’umwungirije tariki ya 18 Nyakanga uyu mwaka.

Bukeye bwaho tariki ya 19 Nyakanga, aba batoza bari bahawe inzu yo mu bwoko bwa Apartment iherereye i Gasogi n’imodoka ibafasha mu kazi kabo ka buri munsi, bahise batangira akazi.

Urebye umusaruro bari bamaze guhesha Gasogi United mu mikino itandatu ya Shampiyona imaze gukina [ifitanye ikirarane na Marines FC], biragoye guhita umenya niba ikibazo cyatumye basesa amasezerano cyaba cyarabaye umusaruro wo mu kibuga.

Mu mikino Gasogi United imaze gukina, iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 10 inganya na APR FC ndetse na Police FC. Zose zirushwa amanota arindwi na Kiyovu Sports ya mbere mu mikino irindwi imaze gukina.

Gasogi United yatsinze imikino itatu ari yo uwafunguye shampiyona yatsinzemo Mukura Victory Sports et Loisir 1-0, yatsinze kandi Bugesera FC 1-0 ndetse na Police FC 2-0. Yanganyije kandi umukino umwe na Etincelles FC 1-1 mu gihe yatsinzwe imikino ibiri yahuyemo na Rwamagana 1-0 ndetse na AS Kigali 1-0, ari nawo wabaye uwa nyuma ku mutoza Ahmed Adel.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko gutsindwa umukino wa AS Kigali ntacyo byari guhindura ku hazaza h’umutoza Adel kuko yagiye kuwutoza yarangije gusezera kuri Perezida we Kakooza Nkuriza Charles.

Impande zombi, yaba KNC ndetse n’umutoza Adel Ahmed, nta weruye ngo avuge ukuri nyir’izina kwateye gatanya yabo yaje hashize iminsi mike bivugwa ko uyu mutoza nta byangombwa byemewe bya CAF agira, ariko ibyo bikaba byaramaganiwe kure n’impande zombi zavuze ko CAF yaba yarahagaritse uwo bitiranwa ndetse akazi kagakomeza nk’ibisanzwe.

N’ubwo bimeze bityo ariko, amakuru IGIHE yakuye muri bamwe mu bantu bo muri Gasogi United ndetse no ku ruhande rw’umutoza Adel, avuga ko umwuka utari mwiza hagati y’uyu mutoza n’Umuyobozi w’Ikipe, KNC.

Comment / Reply From