Hoteli zidasanzwe i Kigali no ku Kivu; imwe mu mishinga igiye gutangizwa na Doğuş Group
Hoteli zidasanzwe i Kigali no ku Kivu; imwe mu mishinga igiye gutangizwa na Doğuş Group
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yakiriye umushoramari Ferit Şahenk uyobora ikigo Doğuş Group cyo muri Turikiya, baganira ku ishoramari kigiye gukorera mu Rwanda ririmo kubaka hoteli idasanzwe i Kigali n’i Karongi, mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Şahenk amaze kugenderara u Rwanda inshuro enye, ndetse muri Werurwe 2022 yakiriwe na Perezida Paul Kagame, baganira ku mahirwe y’ishoramari mu bijyanye n’imyubakire no kwakira abantu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari amaze kuganira na Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022, Şahenk yavuze ko yabengutse u Rwanda nk’ahantu heza yashora imari.
Yari aherekejwe n’Umuyobozi wungirije wa Doğuş Group, Hüsnü Akhan, umwe mu bagize Inama y’ubutegetsi y’iki kigo, Gur Cagdas, n’Umuyobozi wa Doğuş Construction, kimwe bigo mu bishamikiye kuri Doğuş Group gikora ubwubatsi bw’imihanda, inzu zo guturamo n’ibindi.
Ati "Icya mbere, twakunze Abanyarwanda n’ubuyobozi bwabo burangajwe imbere na Perezida Kagame. Twafashe umwanya wo kwiga u Rwanda, tubona ahari amahirwe yo gushoramo imari ndetse n’icyo u Rwanda rushobora gutanga mu bijyanye no kwakira abantu. Twarabikunze."
Şahenk yavuze ko bamaze kubona ahantu hatatu bazahita bashora imari ku ikubitiro, kandi ibikorwa biratangira mu gihe cya vuba.
Ati "Aha mbere ni muri Kigali, aha kabiri ni ahantu heza ku Kiyaga cya Kivu ndetse no mu Birunga, hafi y’Ingagi nziza. U Rwanda ni ahantu heza ho gushora imari, kandi bizaba ari akarusho mu bihe biri imbere, natwe rero dushaka bamwe mu bazaba bari muri ubwo bwiza."
"Dutekereza ko abana b’Abanyarwanda bashobora kuba ibitangaza mu bijyanye no kwakira abantu, tuzafata abana tuzatoranya hano mu Rwanda tubajyane muri Turikiya, tubigishe ibijyanye no kwakira abantu, hanyuma bagaruke hano bakore akazi kadasanzwe."
Yavuze ko mu gihe bizaba bikunze, bafite n’icyifuzo cyo gushinga mu Rwanda ishuri rizajya rihugurira Abanyarwanda mu gihugu.
Ati "Birumvikana mu kwaguka kwacu, ushobora kugira ubutaka cyangwa inyubako, ariko ikizana agaciro k’ibyo ni abantu. Rero twashatse amahirwe haba muri Minisiteri y’Uburezi cyangwa ishinzwe ubukerarugendo, kugira ngo natwe tube twagira uruhare mu kuzana ishuri rifasha aba bana bato b’abahungu n’abakobwa mu kwiga ubukerarugendo n’amahoteli."
Iki kigo gifite ishuri rihugura abantu muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ku bijyanye no guteka indyo y’Abayapani izwi nka Sushi.
Şahenk avuga kandi ko bashaka gushora imari mu bijyanye n’ubwubatsi ku mugabane wa Afurika, kandi ko u Rwanda ari ahantu heza ho gutangirira, werekeza mu bindi bihugu bya Afurika.
Ati "Ikigo cyacu kimaze imyaka irenga 70, abo dukorana bose bashyigikiye ko twaza gushora imari muri Afurika by’umwihariko mu bijyanye n’ubwubatsi, kandi u Rwanda ni irembo rya Afurika."
U Rwanda rwamwakiranye yombi
Doğuş Group yatangiye ibikorwa mu 1951, ubu imaze kuba imwe muri sosiyete nini muri Turikiya, aho ifite ibigo biyishamikiyeho bigera kuri 300.
Yashoye mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imodoka, ubwubatsi bw’imihanda, inzu zo guturamo, ingufu, kwakira abantu n’amahoteli, ubucuruzi ndetse n’itangazamakuru.
Doğuş Group ifite ishami rishinzwe ibijyanye n’amahoteli, gutegura ibirori n’imitako (Doğuş Hospitality Retail Group) rigenzura restaurants zisaga 200 na hoteli zigera kuri 20 mu bihugu bisaga 21 ku Isi.
Ifite amahoteli afite izina rya D-Hotels Resorts na Mytha Hotel Anthology.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yavuze ko uyu mushoramari yagaragaje ubushake bwo gushora imari mu Rwanda kandi hari intambwe imaze guterwa.
Ati “Bafite ubushobozi cyane […] nk’u Rwanda biradushimisha kuba umushoramari ufite ubushobozi nk’uyu arimo kureba ibyo akora mu gihugu cyacu. Ibyo bigaragaza ibyo dukomeje gukora nk’igihugu mu kureshya abashoramari.”
Akamanzi yasobanuye ko hoteli Doğuş Group izubaka mu Mujyi wa Kigali izaba itandukanye n’izihasanzwe kuko iri ku rwego rwo hejuru [Resort] ndetse ifite resitora zitandukanye n’izisanzwe mu Rwanda.
Ati "Icyo barimo gukora ubu ni ukureba ibyo dufite kugira ngo bazane igitandukanye n’ibyo dufite, ariko gifitiye akamaro igihugu cyacu. Ikindi turimo kuganira na we ni ugushora imari i Karongi, ngira ngo murabizi ko dufite ahantu hanini hazwi nka Kivu Belt ariko n’ubwo ari heza cyane, ishoramari ririyo riracyari rike. Aho rero twavuganye na we ku buryo ateganya gushorayo imari."
Yakomeje agira ati "Biradushimishije kuba umushoramari uri ku rwego nk’uru, ufite ubushobozi, agiye gushora imari mu Rwanda. We yaje mu Rwanda inshuro enye kandi afite amatsinda yashyizeho amaze kuza inshuro nyinshi, icyo navuga ni uko yerekanye ubushake buri ku rwego rwo hejuru, ibikorwa bye ntabwo bizatinda."
Doğuş Group ikorera mu bihugu 29 byo mu Burasirazuba bwo Hagati, Amerika ya Ruguru, u Burayi n’ahandi
Tags
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Places and Regions (349)
- Health & Science (3559)
- Jobs (188)
- Work Life (286)
- Opinions (426)
- Real estate & Properties (121)
- Shipping & Logistics (64)
- Sex & Relationships (1755)
- Movies & Animation (6102)
- Comedy (229)
- Travel and Events (427)
- Gaming (1185)
- History and Facts (1296)
- People and Nations (1020)
- Science and Technology (3704)
- Arts & Entertainment (1810)
- Life Style (3627)
- Education (3386)
- Economics and Trade (1950)
- Others (5396)
- News and Politics (3218)
- Cars and Vehicles (430)
- Pets and Animals (326)
- Digital Marketing & Web Develpment (4)
- Robotics, VR & AR (0)
- DFTUntoldStories (1)
- Celebrities (83)
- Mobile Solutions & Apps (0)
- Ecommerce & Clean Tech (0)
- Artificial Inteligence & IoT (0)
- Big Data & Cyber Security (0)
- Business (1780)
- Palscity Show (0)
- Sports Show (0)
- Politics & Leadership Show (0)
- Digitally Fit Show (0)
- Entertainment & Lifestyle Show (0)
- Business Show (1)
- In The Morning Show (0)
- DFT Reels & Shorts (0)
- Natural & Food (1141)
- People and Culture (11)
- Sports (1906)
- Fashion (116)
- Gossip (55)
- Music (116)