Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Hakozwe indi karita y’urugendo muri Kigali, izasimbura Tap&Go twari tumenyereye.

Hakozwe indi karita y’urugendo muri Kigali, izasimbura Tap&Go twari tumenyereye.

Hakozwe indi karita y’urugendo muri Kigali, izasimbura Tap&Go twari tumenyereye.

Ni ikarita yatangiye no kugeragerezwa ku modoka za Yahoo zinjiye mu gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali mu minsi ya vuba, aho abantu bagana mu cyerekezo cya Gikondo ari bo batangiye kuyikoresha.

Iyi karita ifite ubushobozi bwo gufasha uyifite kuyikoresha nk’ikarita ya banki mu gihe yifuza guhaha ikintu runaka nko kuri internet, restaurant, supermarket, kwishyura lisansi, ingendo z’indege ndetse no kugura impano.

Izi karita zizajya zikorwa n’ikigo cyitwa Centrika binyuze mu ishami ryacyo ryiswe SafariBus. Kuri ubu zatangiye kugeragezwa ku modoka zo mu cyerekezo cya Gikondo.

Ni ukuvuga Nyabugogo Gikondo, downtown-Gikondo, Gikondo-Kimironko ndetse na Gikondo-Remera ku modoka za Yahoo gusa. Byitezwe ko mu gihe cya vuba zizaba zamaze gukwirakwizwa mu baturage ku buryo zizaba zikoreshwa mu byerekezo byose.

Uguze iyi karita ihuzwa na nimero ye y’indangamuntu hanyuma igahita yihuza na konti yaba afite mu mabanki anyuranye mu Rwanda. Kuri ubu banki eshatu zamaze kwemeza ikoreshwa ry’izi karita.

Ntabwo bibujijwe ko n’izindi banki waba ufitemo konti wakoresha iyo karita mu kubikuza ariko kuko zitarahuza imikorere n’iki kigo, uyikoresheje kuri ATM z’izindi banki akatwa amafaranga menshi, mu gihe ahandi ari ayasanzwe ku bakoresha ATM.

Umukozi muri Centrika ufasha abantu kubona izi karita muri Gare ya Nyabugogo, yabwiye IGIHE ko aho zitandukaniye n’iza mbere ari uko zakifashishwa nk’ikarita ya banki.

Ati “Urebye iyi karita ifite itandukaniro n’imwe ya mbere kubera ko yo wayikoresha mu bintu byinshi. Ushobora kuyifashisha nk’ikarita ya banki ku buryo wabikuza, ukabitsa cyangwa ukishyura ibintu bitandukanye.”

Yasobanuye ko uyikorewe bihita bihuzwa na konti za banki afite ariko udafite konti muri banki ashobora kuyifashisha mu buryo busanzwe nk’ikarita y’urugendo gusa.

Abagenzi batandukanye bagana mu cyerekezo cya Gikondo bishimiye iyi karita bagaragaza ko igiye kubagabanyiriza ingano y’amakarita bitwazaga nkuko Uwamahoro Florence yabigarutseho.

Ati “Ni amakarita twabonye ko ari meza kuko asa naho afite serivisi nyinshi. Azadufasha kugendana amakarita make cyane ko iyi izajya ikoreshwa mu buryo bunyuranye. Nibinozwa neza bizadushimisha.”

Ku rundi ruhande ariko Sibomana yagaragaje ko abagenzi bagaragaza impungenge ku kuba abari bafite ikarita zisanzwe ziriho n’amafaranga batari kwemererwa kuzikoresha muri iki cyerekezo cya Gikondo.

Ati “Imbogamizi twagize ni uko batubwiye k0 ikarita nshya ari zo ziri gukoreshwa, ntabwo nari mbizi nabimenyeye hano muri gare. Kuri iyi isanzwe nari mfiteho amafaranga ariko imodoka zijya i Gikondo zanze ko dukoresha aya makarita asanzwe.”

Impungenge zabo zifite ishingiro kuko umuntu ugannye i Gikondo azajya asabwa kuba afite iyi karita nshya ubwo nakenera kugana mu kindi cyerekezo bimusabe gukoresha isanzwe kuko zitaratangira gukoreshwa mu byerekezo byose.

Abagenzi bo basaba ko izi karita zombi zakoreshwa kugira ngo abakora ingendo bakomeze koroherwa nazo, hanyuma hakabaho amahitamo y’umugenzi ku ikarita agomba gukoresha.

Iyi karita nshya y’urugendo muri Kigali iba iriho numero zishobora kwifashishwa nk’izi karita ya banki n’amazina bwite y’uwayiguze kuko iba ihujwe n’ibiri ku ndangamuntu.

Umuntu udafite indangamuntu cyangwa umwana muto utarageza imyaka yo guhabwa indangamuntu ntabwo yabasha kuyihabwa ahubwo bisaba ko akoresha ikarita yahawe umubyeyi we cyangwa undi muntu ufite indangamuntu waguze iyi karita.

Ku bari muri gare bagiye gutega ntabwo iyi karita bayigura, ahubwo bayihererwa ubuntu hanyuma bagashyiraho amafaranga y’urugendo bitandukanye no kuba iya mbere yagurwaga 500 Frw.

Ikindi ni uko indangamuntu y’umuntu umwe ibarurwaho ikarita imwe gusa, kereka mu gihe yaba yatakaye cyangwa ikagira ikindi kibazo, aho ishobora kubarurwaho ikarita ya kabiri ariko iya mbere ibanza guhagarikwa.

Bimwe mu bikinozwa ni uburyo iyi karita ishobora kwifashisha banki mu kwishyura urugendo ku muntu uyifite n’uburyo umuntu ashobora kwifashisha telefoni akabasha gushyiraho amafaranga y’urugendo atarinze gushaka umu-agent wa Centrika.

Imwe mu mpamvu ituma iyi karita idahuzwa na Banki mu kwishyura ingendo ni umutekano wa nyiri banki, kuko nko mu gihe ikarita yatakaye ishobora gukoreshwa n’abandi mu gihe atarayifungisha, bityo umutungo w’umuntu ugakoreshwa n’abatari ba nyirawo.

Iyi karita izajya yifashishwa mu ngendo mu Mujyi wa Kigali
Igice kimwe cy'iyi karita ni uku giteye

Comment / Reply From