Dark Mode
Image
  • Saturday, 21 December 2024

Gasogi united n'abatoza bashya aribo Sasha na Paul

Ikipe ya Gasogi United imaze iminsi itanu itandukanye n’abatoza bayo babiri Adel Ahmed na Bahaaeldin Ibrahim, yamaze kubona abandi batoza bashya izifashisha mu gihe kiri imbere aribo Paul Kiwanuka na Dusange Sasha watozaga Ikipe y’abagore ya Rayon Sports.

Nk’ibisanzwe muri Gasogi United izanwa n’igenda ry’abatoza rikunze gutungurana by’umwihariko mu gihe imaze muri Shampiyona y’u Rwanda. Ku itariki 2 Ugushyingo nibwo hamenyekanye ko Gasogi United yemeje umutoza ariko ikomeza kubigira ubwiru.

Ubuyobozi bwa Gasogi United gusa bukomeza kwizeza abakunzi bayo ‘Urubambyingwe’ ko bazatangaza umutoza mukuru w’iyi kipe kandi yamaze kuboneka kandi igihe nikigera bazamwerekana.

Binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe hahawe ikaze umutoza mukuru Kiwanuka Paul umaze igihe mu mupira w’amaguru. Yabaye umutoza wa Bright Stars FC, atoza Vipers SC, atoza Busoga United zose zo muri Uganda aho akomoka, uyu mutoza kandi yabaye umwungiriza muri Simba SC yo muri Tanzania.

Uyu mutoza kandi yahawe umutoza uzamwungiriza Dusange Sasha wabaye umutoza wungirije muri Rayon Sports ndetse akaba yari n’umutoza mukuru muri Rayon Sports y’abagore. Uyu mutoza ayimazemo amezi abiri gusa ahita yerekeza mu yindi kipe.

Perezida wa Gasogi United FC Kakoza Nkuriza Charles yahaye ikaze aba batoza ndetse avuga ko aribo bagiye gukura ikipe mu bihe irimo, kandi nta gikuba cyacitse mu ikipe igihagaze ku ntego zayo nk’uko bisanzwe.

Ati “Ntabwo ikipe iri mu kangaratete. Twamaze kubona abatoza bakomezanya n’ikipe kugira ngo turebe ko ikipe yaguma ku rwego rwiza. Duhaye ikaze umutoza Paul Kiwanuka na Dusange Sasha. Gahunda iracyari uguhangana, gutanga akazi ku yandi makipe ndetse n’ubucuruzi.”

Ikipe ya Gasogi United aba batoza bayisanze ku mwanya wa Gatandatu, ifite amanota 10 muri Shampiyona y’u Rwanda. Bazayitoza umukino wa mbere iyi kipe izakinira i Rusizi na Espoir FC.

Tags

??

Comment / Reply From