Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Espoir yari yakaniye kiti uyu mukino wagombaga kuyihuza na APR FC

Espoir yari yakaniye kiti uyu mukino wagombaga kuyihuza na APR FC

Espoir yari yakaniye kiti uyu mukino wagombaga kuyihuza na APR FC

Espoir FC yo mu Karere ka Rusizi yitegura kwakira APR FC yakubye kabiri agahimbazamusyi isanzwe igenera abakinnyi bayo ku mukino batsinze nk’uburyo bwo kubatera akanyabugabo ngo bavane iyi kipe mu manga ikomeje kuganamo.

 

Umukino w’ikirarane uzahuza Espoir FC na APR FC utegerejwe kubera kuri Stade ya Rusizi [yahoze yitwa Stade Kamarampaka] ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2022, saa Cyenda.

Ubusanzwe buri mukino Espoir FC itsinze abakinnyi bahabwa agahimbazamusyi k’ibihumbi 30 Frw, igitekerezo cyo kugakuba kabiri kakagera ku bihumbi 60 Frw cyatangiye ku mukino iyi kipe yakiriwemo inatsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0 kuri Stade ya Kigali, tariki 23 Ukwakira 2022.

Nyuma y’umukino wa APR FC, iyi gahunda izakomereza kuri Gasogi United izakirirwa na Espoir FC i Rusizi.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mu bakinnyi 20 bakoze imyitozo mu gitondo cyo ku munsi w’ejo kuwa Gatatu ari na bo biteganyijwe ko bazabanzamo batarimo myugariro Munezero Fiston n’Umunya- Côte d’Ivoire, Drissa Dagnogo bafite ibibazo by’imvune.

Espoir FC mu mpera z’icyumweru gishize yahaye umutoza wayo Bisengimana Justin nyirantarengwa y’imikino itatu agomba gusaruramo amanota atanu bitaba ibyo akaba yafatirwa ibindi bihano birimo no kuba yasezererwa.

Iyi kipe yo mu Mujyi wa Kamembe iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa karindwi n’ubwo yo imaze gukina imikino itandatu, ifite amanota ane. Yatsinze umukino umwe, inganya umwe, intsindwa ine.

Espoir FC yinjije mu izamu ry’amakipe bahuye ibitego bibiri gusa byatsinzwe n’umukinnyi umwe, Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Ilokani Ikechukwu mu gihe yatsinzwe ibitego umunani, ikaba irimo umwenda w’ibitego bitandatu.

Imikino itatu umutoza Bisengimana agomba gukuramo amanota atanu ni iyo azakiramo i Rusizi, APR FC tariki 3 Ugushyingo na Gasogi United tariki 6 Ugushyingo n’uwo azasuramo Bugesera FC tariki 12 Ugushyingo 2022 kuri Stade ya Bugesera.

Comment / Reply From