Dark Mode
Image
  • Friday, 18 October 2024
Dr Kalinda yatorewe kuba Perezida wa Sena

Dr Kalinda yatorewe kuba Perezida wa Sena

Dr Kalinda François Xavier yatorewe kuyobora Sena y’u Rwanda, asimbuye Dr Iyamuremye Augustin uherutse kwegura ku mpamvu z’uburwayi.

 

Ku wa 6 Mutarama 2023 nibwo Perezida Kagame yagize‬ Dr. François Xavier Kalinda, Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda. Yamusimbuye Dr Iyamuremye nk’umusenateri, kuko na we yari yarashyizweho na Perezida Kagame.

Kuri uyu wa Mbere nibwo yarahiye nk’umusenateri, hagomba no guhita haba amatora ya Perezida wa Sena.

Uyu mwanya wagombaga kwiyamamarizwa. Senateri Nyirasafari Esperance usanzwe ari visi Perezida wa Sena, yahise yamamaza Dr Kalinda.

Ati "Ndamuzi, muzi igihe kinini kirenze imyaka 25, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko, amaze igihe kinini yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, yigishije benshi bari mu mirimo inyuranye ndetse no muri iki cyumba ndahamya ndashidikanya ko barimo benshi yigishije, ndetse nanjye ndi mu bo yigishije."

"Ni umugabo w’ukuri, abanyeshuri bose baramushimaga kandi n’ubu baracyamushima n’aho bari, ko yabahaye ubumenyi bubafasha mu mirimo inyuranye, akarangwa n’ubuyangamugayo."

Yavuze ko atari mushya mu mirimo y’Inteko Ishinga Amategeko, kuko yari asanzwe ari umudepite w’u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryago wa Afurika y’Iburasirazuba, kuva mu myaka irindwi ishize.

Ati "Murumva ko ibijyanye n’Inteko Ishinga Amategeko arabizi neza. Nkaba nsaba abasenateri bagenzi banjye uko turi 26, rwose ngo mumfashe tumuhe amajwi yose uko ari 26, ntihagire na rimwe ribura, ntihabe n’impfabusa."

Senateri Niyomugabo Cyprien na we yasabye ijambo, ahita yamamaza Senateri Umuhire Adrie, yavuze ko ari umugore w’indangagaciro ufite ubumenyi, ubushobozi n’ubunararibonye muri politiki n’imiyoborere.

Ati "Byagera ku miyoborere muri Sena bikaba agahebuzo kuko kuva twatangira iyi manda turimo yayoboye komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu, yatowe n’abasenateri bose, n’ubu akaba akiyiyobora."Dr Kalinda yemeye ko ari umukandida, ariko Senateri Umuhire ashimira abamugize umukandida, ariko avuga ko na we yifitiye icyizere, kandi afite ubushake n’ubunararibonye.

Ati "Ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika duhereye no ku mahame remezo Sena y’u Rwanda ishinzwe kugenzura ko yubahirizwa, cyane cyane ihameremezo ry’uburingaire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, urebye Biro ya Sena twiotoreye dutangira iyi manda, ba visi perezida ba Sena ni abadamu."

"Nanjye natorerwa uyu mwanya wo kuba perezida wa Sena ntacyo byaba byishe kuri iryo hame, ariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndagira ngo mbasabe, mparire Dr Kalinda François Xavier kuri uyu mwanya, kugira ngo rya hame ry’uburingaire n’ubwuzuzanye tureba mu nzego zose, tunaribone no muri biro ya Sena."

Amatora yahise akurikiranwa na ba Senateri Mupenzi George na Mureshyankwano Marie Rose.

Senateri Kalinda yahise atorwa "ku bwiganze burunduye" n’amajwi 26 ku basenateri 26 batoye.

Ingingo ya 20 y’Itegeko Ngenga ryo mu 2018 rigenga imikorere ya Sena, iteganya ko iyo umwe mu bagize Biro ya Sena avuye burundu mu mirimo ye, inama igamije kumusimbuza itumizwa na Perezida wa Repubulika mu gihe kitarenze iminsi 30, ari na we uyobora iryo tora.

Utorewe gusimbura uvuye muri Biro arangiza manda y’uwo asimbuye.

Atorwa mu ibanga ku bwiganze bw’amajwi y’Abasenateri bahari. Buri wese mu bagize Biro ya Sena atorwa ukwe. Iyo nta mukandida mu biyamamaza ku mwanya w’abagize Biro ugize amajwi ya ngombwa, itora risubirwamo.

Mu gihe ubwiganze burunduye bw’amajwi butabonetse ku nshuro ya kabiri, urushije abandi amajwi aba atowe.

Umwanya wa Perezida wa Sena urakomeye

Ingingo ya 105 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda igena ko iyo Perezida wa Repubulika atagishoboye gukomeza inshingano ku mpamvu zitandukanye, byemejwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, asimburwa by’agateganyo na Perezida wa Sena.

Iyo na we ataboneka asimburwa na Perezida w’Umutwe w‟Abadepite. Iyo abo bombi batabonetse, imirimo ya Perezida wa Repubulika ikorwa by’agateganyo na Minisitiri w’Intebe.Senateri Dr Kalinda ni muntu ki?

Dr Kalinda François Xavier yavukiye mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe. Afite impamyabushobozi y’Ikirenga, PhD, mu by’amategeko y’ubucuruzi yakuye muri Strasbourg mu Bufaransa.

Icyiciro cya mbere n’icya kabiri yabyize muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda naho Master’s yayikuye muri Kaminuza ya Ottawa muri Canada.

Uyu mugabo kandi yari umwe mu bagize urwego rwa Kaminuza rushinzwe imyigire n’imyigishirize. Mu mirimo ye, yakunze kwigisha, aho yamaze imyaka myinshi ari umurezi muri Kaminuza y’u Rwanda, yanagiye abera umuyobozi mu ishami ry’amategeko.

Mu 2015 Kalinda yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, asimbuye Depite Céléstin Kabahizi weguye.

Comment / Reply From