Dark Mode
Image
  • Saturday, 04 May 2024
Congo ikeneye undi Mobutu: Umuti w’ibibazo bya RDC n’u Rwanda mu mboni z’umwanditsi Murashi

Congo ikeneye undi Mobutu: Umuti w’ibibazo bya RDC n’u Rwanda mu mboni z’umwanditsi Murashi

Umwaka ugiye kwirenga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birebana ay’ingwe nyuma y’uko umutwe wa M23 wubuye imirwano, usaba Congo kubahiriza amasezerano bagiranye abavuga Ikinyarwanda ntibongere gutotezwa, bakagira uburenganzira nk’ubw’abandi mu gihugu.

 

Ni imirwano yazuye kurebana ay’ingwe hagati y’ibihugu byombi kuko Congo ishinja u Rwanda kuba inyuma ya M23, u Rwanda rukabihaka ahubwo rugashinja igisirikare cya Congo (FARDC) kwifatanya na FDLR yasize ikoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Kuri ubu ni gake wabona umuyobozi wo muri Congo witabiriye inama mpuzamahanga ngo asoze imbwirwaruhame ye adasabye amahanga kwihanangiriza u Rwanda.

 

Imyigaragambyo nayo yarakozwe hirya no hino muri Congo kugeza ubwo Abavuga Ikinyarwanda n’abafite amasura ajya gusa n’ay’Abanyarwanda bahizwe, baratotezwa, baricwa nyamara ikibazo kiracyahari, M23 yanze kurekura.

 

Umwanditsi akaba n’inzobere mu mateka, Murashi Isaïe, ni umwe mu bakurikiranira hafi politiki ya Congo dore ko icyo gihugu yakibayemo imyaka myinshi ari impunzi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

 

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Murashi yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Congo bimaze igihe guhera mu gihe cy’ubukoloni.

 

Ati “Congo ni igihugu cyaremwe ku nyungu z’abazungu kugira ngo bakivomemo. Ni ibintu bagenzuye babanza kubyigaho, bakirema kuriya kimeze kugira ngo bakivome. Ni nayo mpamvu u Rwanda rwari rugari, barugira akabiriti kugira ngo bagire ibihugu binini bitagira ikintu bizigera bibabuza gukora, natwe bashaka kutugira gutyo baturemamo iby’abahutu n’abatutsi.”

 

Yavuze ko Abakoloni basanze u Rwanda ari igihugu gihamye kandi gifite ubuyobozi bwubatse guhera hasi, gifite umuco, ururimi n’ibindi byinshi abaturage bahuriyeho, ari Leta ikora nk’izindi zose. Mu kurema Congo, bahuje amoko menshi adafite icyo ahuriyeho, ngo kugira ngo ihorane akavuyo.

 

Ati “U Rwanda rwahoze ari Leta ariko abanye-Congo nta Leta bigeze uretse iy’Ababiligi. Nyuma y’ubwigenge Lumumba bahise bamwica. Mu gihe cy’ababiligi bashatse kutuvanga n’abanye-Congo ariko ntibifate.”

 

Mu gihe Congo yashingwaga, hari ibice byinshi byo mu Burengerazuba bw’u Rwanda byometsweho birimo abaturage bavuga Ikinyarwanda. Hiyongerereyeho abandi Banyarwanda bagiye bajyanwa n’Ababiligi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, batuzwayo gutyo.

 

Ako kajagari ko guhuriza hamwe amoko menshi muri Congo, katangiye kubyara imvururu nyuma y’ubwigenge ari nabwo abiyitaga abanye-Congo kavukire (abo mu Burengerazuba bwa Congo) batangiye kwinuba abo mu Burasirazuba biganjemo abavuga Ikinyarwanda.

 

Murashi avuga ko Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu Wa Za Banga wategetse Congo guhera mu 1965 kugeza mu 1997, ari we wabashije kuzana ituze mu gihugu abantu barabana.

 

Ati “Burya Mobutu yabaye umutware ukomeye ushyigikiwe n’abazungu ariko akamenya no gutegeka. Yakoranye n’abanyarwanda. Uwari ushinzwe ibiro bye Bisengimana Rwema Balthélemy yari Umunyarwanda, niwe Mobutu yari yarashize imirimo yose y’ubutegetsi. Iwabo ni i Cyangugu, yize n’i Butare.”

 

Amakosa yakozwe na Mobutu yanatumye u Rwanda rutera inkunga abamukuye ku butegetsi, ni uguha icumbi no gukorana n’Interahamwe na Leta yari imaze gukora Jenoside, bakabaha umwanya wo kwisuganya ngo bagaruke gusoza Jenoside.

 

Murashi avuga Interahamwe zimaze kwinjira muri Congo, zarushijeho kwenyegeza urwango mu banye-Congo, babumvisha ko Abatutsi ari abantu babi, bahera ku Batutsi b’Abanye-Congo batangira kubica.

 

Ati “Interahamwe zagiyeyo zifite umutima mubi wo kwangana, gushaka kurwanya u Rwanda no kwanga Abatutsi, ari abo basize mu Rwanda n’abo basanzeyo babafata kimwe.”

 

Ubutegetsi bwa Laurent Désire Kabila bwasimbuye ubwa Mobutu, nabwo bwifashishije iyo turufu ubwo bwashwanaga n’u Rwanda mu myaka ya 1998, bwumvisha abanye-Congo ko u Rwanda rushaka kwigarurira Congo ku ngufu.

 

Ni icengezamatwara ryakomeje no ku butegetsi bwa Joseph Kabila bwarangiye mu 2018, busimburwa n’ubwa Felix Tshisekedi.

 

Murashi ati “Tshisekedi yaje ari umuntu ushaka kumvikana n’u Rwanda, sinzi ukuntu yaje guhinduka kuko buriya nawe ni umuntu umeze nk’abandi banye-Congo bose, si umuntu ufite amahame ntakuka, ngo agume ku ijambo rye ntahinduke.”

 

Murashi Isaïe avuga ko Tshisekedi ashobora kuba yaragiwe mu matwi n’Ababiligi dore ko Umwami Philippe yasuye icyo gihugu muri Kamena uyu mwaka. Ni uruzinduko kandi rwakurikiwe no gucyura iryinyo rya Patrice Emery Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Congo, akicwa n’Ababiligi.

 

Murashi ati “Ababiligi ntabwo bishimiye uburyo u Rwanda rwagiye mu Cyongereza na Commonwealth, ntibishimiye CHOGM […] byose byatumye bagira icengezamatwara rikomeye muri Congo. Mbona akajagari k’ejobndi ariho katurutse.”

 

Yavuze ko umubano w’u Rwanda na Congo udashoboka mu gihe Congo itaragira umuyobozi wumva ikibazo cy’abavuga Ikinyarwanda ahereye mu mizi.

 

Ati “ Kugira ngo amahoro azabeho hagati yacu n’abanye-Congo, bakeneye Leta nziza, yumva ibibazo, ishaka amahoro n’u Rwanda kandi ikemura ibibazo by’abanye-Congo, bakareka kubita abanyarwanda, Ababyungukiramo ni ba bandi bavoma.”

 

Yongeyeho ko hakenewe umuyobozi ufite igitsure nk’icya Mobutu, ushyira imbere ubumwe bw’abatuye Congo mbere y’ibindi byose.

 

Ati “Keretse haje ubutegetsi bukomeye, hakaboneka undi muntu nka Mobutu, n’iyo yaba ategekera abo banyamahanga ariko agashaka amahoro n’u Rwanda, cyangwa se hakaza undi wumvikana n’abo ba M23 n’abanyamulenge, nabo bagashyira hamwe.”

 

Kugeza ubu ikibazo cy’u Rwanda na Congo kiri mu maboko y’abahuza barimo Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) uhagarariwe na Angola. Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na we aherutse guhuza Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame, hagamije guhosha umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, icyakora nta musaruro ufatika biratanga.

 

 

 

Murashi yagaragaje ko RDC ikeneye umuyobozi ushyira imbere ubumwe bw'igihugu

Comment / Reply From