Bernard MAKUZA yaciye amazimwe Ku ikipe afana
Bernard MAKUZA yaciye amazimwe Ku ikipe afana
Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe na Perezida wa Sena, ni umwe mu bakunzi b’imena ba Kiyovu Sports, ikipe afana kuva mu 1968 ubwo yatangiraga kujya ku kibuga kureba ruhago.
Makuza kimwe n’abandi bakunzi ba Kiyovu Sports avuga ko ibihe bimushengura ari ugutsindwa na mukeba w’ibihe byose ari we Rayon Sports.
Makuza akunze kugaragara ku bibuga ari kureba imikino itandukanye. Akunda Kiyovu Sports kuko yaryohewe n’ibihe byo hambere ubwo iyi kipe yari ifite abakinnyi bakomeye ndetse bitwaraga neza.
Yagize ati “Ndayikunda, ndayishyigikira nk’uko undi wese yashyigikira indi kipe mu buryo bwe kuva natangira kujya ku kibuga kureba umupira w’amaguru mu 1968.’’
Nubwo hari n’andi makipe akurikirana ariko Kiyovu Sports ni yo yarebye igihe kirekire mu myaka 54 ishize.
Makuza ashimangira ko ayikunda urudasanzwe bitewe n’ibihe byiza yagiranye na yo.
Ati “Ni yo nakunze kugeza n’ubu, n’ubwo nkunda umupira w’amaguru muri rusange gusa Kiyovu ni umwihariko, nyikunda kurusha izindi kuko nigeze kuba umwe mu bayobozi bayo.’’
Mu buhamya bwe, Makuza ntahisha amarangamutima agira iyo ikipe ye yatsinze Rayon Sports bihora bihatana. Avuga ko ababazwa no gutsindwa na Gikundiro kubera ko ari umukino w’amateka.
Ati ‘‘Umukino hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports uba urimo ishyaka ryinshi kuko ni amakipe yahoze ahigana kuva mu bihe byo hambere. Birumvikana ntabwo naguhisha ko iyo Kiyovu yatsinze Rayon Sports ntishima, ndishima ndetse cyane.’’
“Iyo Rayon Sports yatsinze Kiyovu ndababara ariko nkanayishimira kuko icyo gihe iba yayirushije. Ni umupira w’amaguru si intambara. Njye urushije undi ndamushimira ariko bikanshimisha kurushaho iyo Kiyovu Sports ari yo yarushije abandi.’’
Afite urwibutso kuri Kiyovu Sports yo hambere
Kiyovu Sports yashinzwe mu 1964, ifite ibikombe birindwi bya shampiyona birimo igiheruka yatwaye mu 1993.
Makuza yibuka ibihe bya kera Kiyovu Sports yanyuzemo na bamwe mu bakinnyi yatangiranye mu ishingwa ryayo. Abo bakinnyi barimo abamukururiye kujya kuri stade kubera ibyishimo yatahanaga.
Yagize ati “Ibihe bikomeye byiza nanabayemo ndi mukuru cyangwa ndi umusore ni igihe Kiyovu Sports yari ifite abakinnyi nka Muvara, ba Karera Hassan, Iddy Karekezi, Kiki [Bicamumakara] ariko na none nakwitsa cyane ku cyiciro cy’ababanjirije ari nacyo cyatangiranye n’ishingwa ry’ikipe hagati ya 1966 kugeza 1972 cyarimo abitwa ba Kamatari, Kito, Djuma, Haruna bataziraga Gatwe k’Ibubu, abo ni bo batumye nkunda Kiyovu Sports kuko nize kujya ku kibuga ari bo bampa ibyishimo.’’
Makuza ntiyemeranya n’abavuga ko umupira w’amaguru mu Rwanda wasubiye inyuma kuko ibihe bigenda bisimburana kandi buri cyose kikagira ikiragano cyacyo.
Yatanze ingero zimwe na zimwe zerekana uburyo Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsindwaga byinshi ariko ubu igenda itanga ibimenyetso byo kugerageza.
Yagize ati ‘‘Hari abajya bavuga ngo umupira w’amaguru wasubiye inyuma, njye si ko mbyemera kuko ndibuka muri ibyo bihe mu 1970 na 1980 iyo Ikipe y’u Rwanda yahuraga n’amakipe y’i Goma na Bukavu akenshi wasangaga badutsinda.’’
Mu byo yibuka hari Ikipe y’Abarusiya, FC Kairat Moscow yakiniye mu Rwanda ikajya inyagira amakipe ibitego 14.
Avuga ko kuri ubu bigoye ko hari ikipe yatsinda ibyo bitego. Ati “N’izi za Mali zakinnye ejobundi n’Amavubi yacu y’abana cyangwa se za Cameroun ntabwo zadutobanga uko zishaka.’’
“Wenda baradutsinda ariko natwe hari abo dutsinda. Kuri ubu nemeza ko ikipe iyo ari yo yose ku Isi twakina twahangana n’iyo yadutsinda ariko ntiyatwandagaza. Muri ibyo bihe byari agahomamunwa. Njye nemeza ko umupira ugenda uzamuka buri munsi n’ubwo hakiri akazi kenshi ko gukora.’’
Makuza asanga ubwitange bwaragabanutse cyane ugereranyije n’ibihe byo hambere cyane kubera icyerekezo cy’ubuzima bwa none.
Yagize ati “Itandukaniro rihari cyane ugereranyije n’ibihe byo hambere ni ubwitange. Muri iki gihe usanga harimo gushaka amaronko cyane kuko abakinnyi bahinduranya amakipe kenshi kandi abahemba menshi, ugasanga nta rukundo rw’ikipe rukibaho ahubwo bayikurikiyemo icyo bashyira mu mifuka yabo. Hari itandukaniro rinini cyane.’’
Ku kuba Kiyovu Sports ari ikipe y’ubukombe ariko idakunze kwegukana ibikombe byinshi bikinirwa mu Rwanda no guserukira igihugu ku rwego mpuzamahanga, Makuza asanga hari ibyirengagizwa mu mitegurire yayo.
Yagize ati “Muri iki gihe usanga mu mitegurire y’ikipe hari utuntu duto ikipe iba yirengagije kugira ngo ibe ifite ibisabwa byose.’’
Yakomoje ku buryo mu mwaka ushize wa 2021/2022, Kiyovu Sports igikombe cyayiciye mu myanya y’intoki nyuma yo gusoza ku mwanya wa kabiri, inyuma ya APR FC, yayirushije inota rimwe.
Ati “Ni twa tuntu navugaga, uburyo igikombe twagihushije hajemo amahirwe make byagombye guha amasomo abayobora kugira ngo ibyo byatumye bigenda gutyo bikosorwe ku buryo uyu mwaka amakosa atazongera kubaho.’’
Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe guhera muri Werurwe 2000 kugeza mu Ukwakira 2011, usibye ruhago akunze no kwitabira imikino itandukanye. Ari mu bihumbi by’Abanyarwanda bitabiriye isiganwa ryo kwishimisha ryabanjirije Irushanwa ryo gusiganwa ku magare yo mu misozi, Rwanda Epic, ryabaye ku wa 30 Ukwakira 2022.
Tags
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Places and Regions (349)
- Health & Science (3559)
- Jobs (188)
- Work Life (286)
- Opinions (426)
- Real estate & Properties (121)
- Shipping & Logistics (64)
- Sex & Relationships (1755)
- Movies & Animation (6102)
- Comedy (229)
- Travel and Events (427)
- Gaming (1185)
- History and Facts (1296)
- People and Nations (1020)
- Science and Technology (3704)
- Arts & Entertainment (1810)
- Life Style (3627)
- Education (3386)
- Economics and Trade (1950)
- Others (5396)
- News and Politics (3218)
- Cars and Vehicles (430)
- Pets and Animals (326)
- Digital Marketing & Web Develpment (4)
- Robotics, VR & AR (0)
- DFTUntoldStories (1)
- Celebrities (83)
- Mobile Solutions & Apps (0)
- Ecommerce & Clean Tech (0)
- Artificial Inteligence & IoT (0)
- Big Data & Cyber Security (0)
- Business (1780)
- Palscity Show (0)
- Sports Show (0)
- Politics & Leadership Show (0)
- Digitally Fit Show (0)
- Entertainment & Lifestyle Show (0)
- Business Show (1)
- In The Morning Show (0)
- DFT Reels & Shorts (0)
- Natural & Food (1141)
- People and Culture (11)
- Sports (1906)
- Fashion (116)
- Gossip (55)
- Music (116)