Dark Mode
Image
  • Saturday, 21 December 2024

Amashusho ya Zari n’umukunzi we ku mva y’uwahoze ari umugabo we yavugishije abantu

Amashusho ya Zari n’umukunzi we ku mva y’uwahoze ari umugabo we yavugishije abantu

Amashusho ya Zari n’umukunzi we ku mva y’uwahoze ari umugabo we yavugishije abantu

Abakoresha imbuga nkoranyambaga baguye mu kantu nyuma yo kubona amashusho ya Zari Hassan n’umukunzi we Shakib Cham arusha imyaka 12 bari ku gituro cy’uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga witabye Imana mu 2017.

 

Aya mashusho yafashwe ubwo aba bombi bari mu biruhuko muri Uganda , ku wa 9 Mutarama 2023 nibwo yashyizwe ku rubuga rwa Snapchat rw’uyu mubyeyi w’imyaka 42.

Nk’uko bigaragara mu mashusho, Zari yari aherekejwe n’itsinda rigari ry’abasore barimo Shakib Cham w’imyaka 30 umusore basigaye bakundana muri iyi minsi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi ntibishimiye kubona aya mashusho bafashe nko kutubaha nyakwigendera.

Uwiyita Don Don yanditse agira ati “Buri gihe tugomba kwigira kuri buri kimwe. Ibi birakwereka ko ugomba guhora wishimira ubuzima ufite, ubaho wenyine ugapfa wenyine. Numara gupfa umugore wawe ukunda cyane, umugabo, umukunzi cyangwa umukobwa mukundana azahuza n’umukunzi we mushya baze aho ushyinguye nta mbabazi.”

Sherlock Alinda we yagize ati “ Uko mbyumva, Zari yari akwiye kujyana n’abana be kuko ari se wabo ariko ikibi yakoze yafashe umukunzi we utarigeze amumenya aba ariwe ahajyana.”

Nubwo aba bavuga ibi, hari abashimye ko Zari Hassan akomeza kwibuka umugabo we Ivan Semwanga witabye Imana muri Gicurasi 2017.

Uyu muherwe washyinguwe mu karere ka Kayanga, afitanye abana batatu na Zari umaze kugira abana batanu barimo babiri yabyaranye na Diamond Platnumz.Amashusho ya Zari n'umukunzi we bari ku gituro cya Ivan Semwanga yateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Comment / Reply From