Dark Mode
Image
  • Monday, 06 May 2024
Amarira abahanzi bi Burundi bari gusuka ku bwumuziki nyarwanda bazayahozwa na nde?

Amarira abahanzi bi Burundi bari gusuka ku bwumuziki nyarwanda bazayahozwa na nde?

Abahanzi b'i Burundi bamaze iminsi bakina ikarita y'amarira, bagaragaza ko batishimiye kuba umuziki w'u Rwanda ukomeje gufata imitima y'abarundi mu gihe iyabo itajya icurangwa ngo ihabwe umwanya uhagije.

Ni amarira bakunze gusuka ku itangazamakuru ry'iwabo ndetse no kuba DJs banyuranye n'abategura ibitaramo I Burundi, bakabashinja gutonesha abahanzi b'i Kigali mu gihe bo badatumirwa mu Rwanda.

Uramutse ugendereye u Burundi utazi neza ibya muzika wagira ngo ibyo bavuga nibyo, kuko yaba mu tubari, ku mama radiyo atandukanye ndetse no mu tubyiniro tw'i Bujumbura usanga hacurangwa cyane umuziki w'abahanzi bo mu Rwanda.

Birenze gucuranga indirimbo zabo gusa, kuri ubu hari umuco w'uko ushaka kunguka neza mu bitaramo atumira abahanzi b'i Kigali.

Kubatumira byonyine ubanza nta n'icyo byari bitwaye cyane, icyakora ikiryana mu matwi ya benshi mu bahanzi b'i Burundi ni akayabo k'amafaranga abahanzi bo mu Rwanda batumirwayo bahabwa mu gihe ab'iwabo baba bicira isazi mu maso.

Byarenze amarangamutima no kubivuga mu itangazamakuru, byageze ku rwego abahanzi b'i Burundi bakora igitaramo kimeze nk'imyigaragambyo cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2022.

Ni igitaramo cyahuje abafite amazina akomeye mu muziki w'i Burundi mu rwego rwo kwereka itangazamakuru, aba DJs ndetse n'abategura ibitaramo ko nabo bakunzwe ndetse badakwiye kurutishwa cyane abahanzi bo mu Rwanda bigaruriye ikibuga cy'iwabo.

Ni umujinywa wazamuwe cyane n'ibitaramo byo guherekeza umwaka wa 2022 byabereye I Bujumbura, bitumirwamo abahanzi benshi bo mu Rwanda.

Ni
Mike Kayihura yahataramiye ku wa 28 Ukuboza 2022, Israel Mbonyi ahataramira ku wa 30 Ukuboza 2022 na tariki 1 Mutarama 2023 mu gihe Davis D na Juno Kizigenza bari batumiwe mu gitaramo cyo ku wa 31 Ukuboza 2022.

Icyakora nubwo igitaramo cy'ab'i Burundi cyitabiriwe, ntabwo byabujije n'ibyatumiwemo Abanyarwanda kwitabirwa cyane.

Umwe mu bakunzi ba muzika b'i Burundi twaganiriye kuri iyi ngingo ubwo yari yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi, yambwiye ko amahitamo ye ari ahantu hari umuziki mwiza kuruta ibindi.

Aha nari mubajije impamvu yahisemo kwitabira igitaramo cya Israel Mbonyi nyamara hari icy'abahanzi b'iwabo byabereye umunsi umwe.

Kuki barira?

Nubwo byasakuje cyane mu mpera z'uyu mwaka ushize, induru z'uko abahanzi b'i Burundi batishimiye uburyo barutishwa abo mu Rwanda zo zimaze igihe. Ni induru zagiye zikura uko umuziki w'u Rwanda ukagenda usakara.

Abibuka neza mu myaka ya 1990 kuzamura bazi neza uburyo umuziki w'i Burundi wari warafashe imitima y'abakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda. Ni nako byari bimeze ku muziki w'abahanzi bo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Abahanzi bo mu Rwanda nabo barize nk'aya kugeza igihe baboneye ko amarira ntacyo yabagezaho bayoboka inzira ya nyayo yo gukora cyane kugira ngo bigobotore imiziki y'ahandi.

Ni urugamba barwanye nk'abahanzi icyakora baruherekezwamo n'itangazamakuru n'abandi bose bafite aho bahurira na muzika.

Ku rundi ruhande ariko aya marira ntajya ashira kuko n'uyu munsi bagitaka uburyo aba DJs bacuranga mu tubari n'utubyiniro dukomeye badasiba kubateza abahanzi bo muri Nigeria na Afurika y'Epfo.

Bizasaba iki?

Amarira nk'aya si umwihariko wo mu Rwanda n'i Burundi gusa kuko no mu bindi bihugu bikiri mu nzira yo guteza imbere umuziki w'iwabo naho bibayo.

Icyakora bitewe n'uko umuziki utagira umupaka, biragoye gukumira indirimbo y'umuhanzi cyangwa kumukumira mu gihugu runaka bitewe n'uko atariho avuka mu gihe ibihangano bye byaba bikomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki.

Iyo mpamvu rero ituma utangiye amarira nk'aya, asubizwa mu ijambo rimwe rya "Kora cyane ukore indirimbo nziza urebe ko hari uzikumira!"

Ibintu bisa nk'ibiri mu nzira kuko muri iyi minsi hari kwiyongera bikomeye imikoranire y'abahanzi bo mu Rwanda n'ab'i Burundi.

Ni imikoranire ishingiye mu guhurira mu ndirimbo mu rwego rwo gushaka uko impande zombi zafatanya mu gutezanya imbere.

Aha ingero ni nyinshi, Twofold Jay uri mu bagezweho I Burundi astonish gukora indirimbo n'abarimo Bruce Melodie na Kenny Sol bari mu bakomeye mu muziki w'u Rwanda.

Huge Fizzo yakoranye na Davis D indirimbo mu gihe abarimo Measure T ndetse na Alvin Smith bose bahawe ikaze mu muziki w'u Rwanda binyuze mu gukorana indirimbo n'abahanzi b'i Kigali kandi bakomeye.

Uku gukorana gushingiye ku kuzamurana nk'imwe mu nzira ya nyayo benshi bahamya ko ariyo yo kunyuramo kugira ngo umuziki ukomeze gutera imbere mu bihugu byombi aho kugira ngo hakomeze amarira adafite na kimwe yakemura.

Ibi ni nabyo byagarutsweho n'umwe mu bafite aho bahuriye n'iterambere ry'umuziki w'i Burundi utegura ibitaramo agafasha n'abahanzi banyuranye icyakora tutavuga amazina ye kuko twaganiriye tutumvikanye ko bijya mu nkuru yacu.

Uyu mugabo yavuze ko ikintu cyonyine cyafasha abahanzi b'i Burundi ari uko bakora cyane bityo nabo bakabasha kwigarurira isoko rya muzika mu Rwanda.

Ati "Barasabwa gukora cyane aho gusakuza gusa kuko ibyo ntacyo byabafasha. Nibakore cyane indirimbo nziza barebe ko hari aho zitazagera!"

Zimwe mu ndirimbo ziherutse guhuza abahanzi b'i Burundi n'abo mu Rwanda

Tags

Comment / Reply From