Dark Mode
Image
  • Saturday, 21 December 2024

Abitabiriye ‘Twende Jerusalem’ basuye Urwibutso rwa Yad Vashem i Yeruzalemu

Abitabiriye ‘Twende Jerusalem’ basuye Urwibutso rwa Yad Vashem i Yeruzalemu

Abitabiriye ‘Twende Jerusalem’ basuye Urwibutso rwa Yad Vashem i Yeruzalemu

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18 Mata. Kiri mu byateguwe mu rugendo ‘Twende Jerusalem’ rwatangiye ku wa 16 Mata 2022.

Abanyarwanda ndetse n’abandi barwitabiriye, basuye Urwibutso rwa Yad Vashem ruruhukiyemo imibiri y’Abayahudi bishwe muri Jenoside.

Yad Vashem ni rwo rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abayahudi. Rwafunguwe mu 1953.

Kubera amateka yarwo rusurwa n’abantu benshi; mu 2017 rwasuwe n’abagera ku 925.000 bavuye kuri 800.000 mu myaka ya 2016 na 2015.

Urwibutso rwa Yad Vashem, rukungahaye ku bubiko butandukanye burimo amafoto asaga 450.000 ndetse n’inyandiko zirenga miliyoni 179.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi, abayisuye bahakuye amasomo atandukanye ahanini aganisha ku kwimakaza ubumuntu.

Umuhanzi Mugunga Christian uririmba indirimbo zo mu njyana gakondo akaba umwe mu bajyanye n’ikipe yerekeje mu rugendo Twende Jerusalem, yasabye urubyiruko kugira umutima wo gukunda igihugu, gushyira hamwe no guharanira guteza imbere u Rwanda nk’uko abanya Israel babikoze ubu kikaba kiri mu bihugu byubashywe ku Isi.

Ati "Jenoside yakorewe Abayahudi yabanjirijwe n’ingengabitekerezo, byerekana ko ari umugambi wacuzwe igihe. Ibi bijya guhura n’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda."

Mugunga yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kwigira ku mateka ya Israel, bagashyira hamwe baharanira icyakubaka igihugu cyabo, abizeza ko kizatera imbere nk’uko n’iki cyateye imbere nyamara cyarahereye ku busa nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Mutesi Nadia wabaye Nyampinga uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda mu 2022, yabwiye IGIHE ko atari ibintu byamugoye gusobanukirwa amateka ya Jenoside y’Abayahudi kuko no mu Rwanda ahazi Jenoside.

Ati "Ntago byangoye kubyumva cyane ko bifite aho bihuriye n’ibyatubayeho iwacu mu Rwanda, Abayahudi nabo babise amazina yo kubambura ubumuntu, babafata ibipimo bya bimwe mu bice by’imibiri yabo ngo babatandukanye n’abandi , gake gake bagera aho barerura haba Jenoside, barahigwa, baratotezwa, bicwa urubozo neza neza nkuko mu gihugu cyacu byagenze."

Yakomeje ati "Biteye agahinda. Kumena amaraso ni ikintu kidashobora kumenyerwa na rimwe, umuntu ni nk’undi, uko mbabara ni ko na mugenzi wanjye ababara, ibyo tubitekerejeho neza amahano nk’aya ntiyazongera kubaho ukundi."

Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust] yatangiye mu 1941, yahitanye abasaga miliyoni esheshatu.

Ni umugambi washyirwaga mu bikorwa ariko waratangiye mu 1933, habibwa ingengabitekerezo yashyizwemo imbaraga n’aba-Nazi bagamije kumaraho burundu abo mu bwoko bw’Abayahudi.

Muri icyo gihe hashyizweho itegeko rigamije kubambura uburenganzira, imitungo yabo ndetse umwera watangiriye mu Budage urakwira ugera mu Burayi bwose.

Tags

Comment / Reply From