Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Abana ba Zari na Diamond bakamejeje bashaka kumenya icyatumye batandukana

Abana ba Zari na Diamond bakamejeje bashaka kumenya icyatumye batandukana

Abana ba Zari na Diamond bakamejeje bashaka kumenya icyatumye batandukana

Ku mugoroba wo ku wa 12 Ukwakira 2022 Zari Hassan na Diamond Platnumz bahuye n’uruhuri rw’ibibazo bagombaga gusubiza abana babo Latifah Dangote na Prince Nillan babazaga impamvu aba babyeyi babo batandukanye.

 

Byari mu kiganiro cy’impaka cyahamagajwe n’aba bana bari bifuje kuganira n’ababyeyi babo bagasubiza ibibazo babaza nta buryarya bakavuga uwasenye umubano wabo.

 

Iki kiganiro kigitangira Tiffah Dangote imfura ya Zari na Diamond yatangiye abaganiriza avuga ko nyina yamubwiye ko papa ari we watumye umuryango utandukana.

 

Yateruye agira ati "Mu ijoro ryakeye, mama yavuze ko ari wowe watandukanyije umuryango. Yanavuze ko ufite undi mwana hanze ndetse n’undi mukobwa."

 

Diamond yatunguwe cyane ahita amubaza agira ati “ Buretse, yababwiye ngo njyewe nasenye umuryango ?”

 

Zari yahise atanguranwa yisobanura agira ati "Nakubwiye ko papa afite undi mwana ari nayo mpamvu tutakibana."

 

Akibivuga abana bombi bamwamaganiye kure bahakanira Se (Diamond), bavuga ko nta bandi bana afite ari ukumubeshyera.

 

Zari nawe yahise ababaza niba koko ibyo bavuga babizi neza, yagize ati “Murizera neza ko papa nta bandi bana afite ku uruhande.”

 

Tiffah wari washize amanga muri iki kiganiro yahise asubiza nyina ko nawe atari shyashya afite undi muntu basigaye bawubanye cyane muri iyi minsi.

 

Ati "Ubu nawe uri kumwe n’undi muntu."

 

Diamond yatunguwe no kumva ko abana be bafite amakuru yose y’uko yandukanye na nyina wabo ndetse afite abandi bana hanze n’urukundo yagiranye n’abandi bagore.

 

Diamond wabonaga atiyizeye mu gusubiza yagize ati "Murizera ko mfite undi mukunzi n’abandi bana?"

 

Aba bana bari bishimiye Se bamuhakaniye bakomeza gushyira nyina mu majwi bavuga ko ari we wasenye umuryango.

 

Nillan yunzemo agira ati, “Mama tee (avuga Zari) ni wowe watandukanyije umuryango.”Nillan yunzemo agira ati, “Mama tee (avuga Zari) ni wowe watandukanyije umuryango.”

 

Diamond yahise abasubiza agira ati “Noneho mumenye ukuri.”

 

Icyakora, Zari yavuze ahakana avuga ko atasenya umuryango kuko byaba ari umugambi mubi cyane.

 

Tiffah we avuga ko Nyina ariwe ushobora kuba yarasenye umuryango kuko yimutse akajyana n’undi muntu.

 

Yakomeje amuhata ibibazo agira ati "Kuki watandukanyije umuryango, umarana umwanya munini n’undi mugabo, ntabwo uwumarana na Papa, uhora usabana n’abandi ariko ntubikorana na Papa."

 

Zari yabuze ayo acira n’ayo amira, agerageje kubegera abahobera abereka ko bari kumwe Tiffah yahise amusunika amwigiza ku ruhande birangira avuye mu kiganiro aragenda.

 

Diamond nawe yisanze asabwa gusobanura impamvu agaragara kuri za televiziyo ari kumwe n’abakobwa.

 

Uyu muhanzi yavuze ko biriya babona ari amashusho y’indirimbo kandi ko baba barimo no gukina.

 

Diamond yasoje ikiganiro ahumuriza abana be ababwira ko umuryango ukiri kumwe.

 

Yagize ati “Ndabakunda bana banjye , mama tee (Zari) ndamukunda , umuryango urakomeye ,Umuryango wacu uracyari kumwe.”

 

Diamond nubwo atabana n’aba bana akunze kugera muri Afurika y’Epfo aho babana na nyina akabasura kenshi ari nako aba abashyiriye impano zitandukanye.

 

Nubwo mu kiganiro yabihanye asanzwe afite abandi bana babiri yemera yabyaranye na Hamisa Mobetto na Tanasha Donna.

 

Zari mbere y’uko abana na Diamond yari asanzwe afite abana batatu yabyaranye na Ivan Semwanga witabye Imana mu 2017.

Comment / Reply From