
Rudeboy yatandukanye numugore bamaranye imyaka umunani
- Post By niyonkuru | December 23, 2022
Urukiko rukuru rwa Abuja rwahaye gatanya Anita Isama Okoye wari umaze imyaka umunani ashakanye na Paul Okoye wamamaye nka Rudeboy, akaba umwe mu bagize itsinda rya P-Square.
Uyu mubyeyi w'abana batatu yabyaranye na Rudeboy, yasabye ko yahabwa inzu na miliyoni 20 Frw za buri kwezi nk'amafaranga yo kwiyitaho no kwita ku bana.
Anita Okoye avuga ko umwuka mubi wavutse muri uyu muryango nyuma yo kwibaruka impanga mu 2017.
Uyu mugore w'imyaka 35 ashinja Rudeboy gutererana umuryango, kumuca inyuma, kwirengagiza inshingano za kibyeyi, kumutakariza icyizere n'ibindi.
Mu nyandiko zisaba gatanya, uyu mugore yavuze ko yashutswe n'umugabo we agatanga miliyoni 10 z'ama-Naira, ubwo aba bombi bari bagiye kugura ubutaka mu gace ka Lekki Stage 1 mu mujyi wa Lagos.
Ubwo butaka bwari kubakwamo inzu ngari y'ubucuruzi ndetse igashyirwamo icyumba kigari gicururizwamo imyenda y'abana ya sosiyete yitwa Tannkco yashinzwe n'uyu mugore mu 2019.
Uyu mugore avuga ko ibi bitigeze bikorwa, gusa nyuma yo kubura ibimenyetso by'ibi bikorwa yahisemo kureka gusaba inyishyu yabyo mu rukiko.
Mu Ukwakira urukiko rwari rwatangaje ko aba bombi basangiye inshingano zo kwita ku bana babo babyaranye.
Anita na Paul Okoye bahuye mu 2004 ubwo bari muri Kaminuza ya Abuja, bashyingiranwa mu 2014. Batandukanye bafitanye abana batatu aribo Andre wavutse mu 2013 n'impanga Nathan na Nadia bavutse mu 2017
Tags
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Stay Connected
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Science and Technology (2994)
- Health & Science (3587)
- Jobs (201)
- Sex & Relationships (2090)
- Movies & Animation (4420)
- Comedy (334)
- Travel and Events (358)
- Gaming (1054)
- Work Life (321)
- History and Facts (1399)
- Places and Regions (327)
- People and Nations (870)
- Pets and Animals (331)
- Cars and Vehicles (382)
- News and Politics (4257)
- Others (5126)
- Economics and Trade (3407)
- Education (3648)
- Life Style (4025)
- Arts & Entertainment (2500)
- Opinions (419)
- Real estate & Properties (97)
- Shipping & Logistics (64)
- Politics & Leadership Show (49)
- Sports Show (0)
- DFTUntoldStories (0)
- Palscity Show (1)
- Celebrities (86)
- Business (1634)
- Digitally Fit Show (1)
- Entertainment & Lifestyle Show (5)
- Business Show (3)
- In The Morning Show (1)
- DFT Reels & Shorts (17)
- Natural & Food (1087)
- People and Culture (89)
- Sports (2811)
- Fashion (76)
- Gossip (70)
- Music (141)